Becky Hammon yabaye umugore wa mbere wabaye umutoza mukuru w’ikipe muri NBA

9,378
Kwibuka30
Becky ariho aha amabwiriza abakinnyi ba Spurs mu ijoro ryo kuwa gatatu

Kuwa gatatu nijoro Becky Hammon yinjiye mu mateka nk’umugore wa mbere wabaye umutoza mukuru w’ikipe y’abagabo mu mukino wa shampiyona wa NBA.

Ibi byabaye ubwo Becky yasimburaga umutoza mukuru wa San Antonio Spurs witwa Gregg Popovich wari umaze guhagarikwa n’abasifuzi umukino urimbanyije.

Becky yafashe aka kazi mu gace ka kabiri k’umukino (muri Basketball bakina uduce tune) ubwo ikipe ye yariho ikina na Los Angeles Lakers.

Spurs yari iri iwayo, yaje gutsindwa uyu mukino ku manota 121 – 107.

Becky wabaye umukinyi wa San Antonio y’abagore kuva mu 2007, nyuma y’umukino yabwiye abanyamakuru ko imyaka 13 amaze hano ariyo imugejeje kuri uru rwego.

Kuri aya mateka yakoze yagize ati: “Birumvikana ko ari ibintu bikomeye, wari umwanya udasanzwe. Nagerageje gutsinda uyu mukino no gufasha aba bagabo gukora ibishoboka, ntabwo rwose nagize umwanya wo gutekereza ibindi”.

Kwibuka30

Rebecca “Becky” Lynn Hammon w’imyaka 43 yavuze ko nubwo asanzwe ari umutoza wungirije ariko atinjiye ku kibuga azi ko uyu munsi ari bwo ashobora gukora ayo mateka.

Akiri umukinnyi, yatoranyijwe muri WNBA All-Star inshuro esheshatu mu myaka 16 yamaze akina muri shampiyona y’abagore ya WNBA.

Kuva mu 2014 yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere wabaye umutoza wungirije w’ikipe muri shampiyona y’abagabo ya NBA.

Nyuma yaje gukora hato na hato nk’umutoza mukuru w’iyi kipe muri Summer League ibanziriza shampiyona nyirizina.

Umutoza mukuru Popovich yavuze ko Becky afite ibikenewe byose ngo “abe umutoza muri iri rushanwa ryacu”.

Naho Dejounte Murray umukinnyi wa Spurs avuga ko Beck “ari guha urugero abagore bose hano hanze”.

NBA: Becky Hammon coaches Spurs in bubble, Pop assists
Leave A Reply

Your email address will not be published.