Bwana Tuyishime yarohamye mu mugezi ubwo yageragezaga kurohora umwana w’umuturanyi.
Umugabo witwa Tuyishime yarohamye mu mugezi witwa Karandura wo mu Karere ka Nyamasheke ubwo yageragezaga gutabara umwana w’umuturanyi wari ugiye kurohama.
Urupfu rwa Bwana Tuyishime Emmanuel rwabaye kuri uyu wa gatatu mu masaha yo mu gitondo taliki ya 10 Gashyantare 2021, abaturanyi ndetse n’abari aho urwo rupfu rwabereye bavuze ko uwo mugabo yarohamye ubwo yari arimo agerageza kurohora umuhungu we w’imyaka 15 ubwo mu mugezi wa Karandura.
Umwe mubabaye aho byabereye yagize ati:”...twari turi mu rugo hafi y’umugezi, maze twumva abana baravuze ngo umwana arohamye mu mugezi, ako kanya, Bwana Emmanuel yahise yihuta ajya gukiza uwo mwana w’umuturanyi bivugwa ko yari kwitambukira, hashize akanya gato nibwo twahise twumva inkuru mbi ko Tuyishime ariwe witabye Imana ubwo yari arimo agerageza kumurohora…”
Aya makuru yashimangiwe n’umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge Bwana Junvenal, yavuze ati: “Umwana yaguyemo umugabo wari ugiye kumurohora aba ariwe utwarwa na n’ubu ntituramubona. Ntabwo ari umwana we ni kwa kundi umuntu aba agiye gutabara, uyu mwana yaguyemo ari kwitambukira.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Cyimana Kanyogote Juvenal yavuze ko uyu mugabo ntacyo apfana n’uyu mwana uretse ubutabazi yari agiye gukora.
Gitifu yakomeje agira ati:”Hari hari abantu benshi, abandi bagiyemo barohora umwana undi baramubura […] uyu mugezi wari wuzuye cyane kubera imvura
Umwana warohowe yajyanywe ku bitaro bya Kibogora aho ari kwitabwaho n’abaganga. Uyu mugezi waguyemo Tuyishime ni umwe mu migezi yisuka mu Kiyaga cya Kivu.
Comments are closed.