Abagore 3 bateraniye undi mugore baramudiha bamusuka urusenda n’umucanga mu gitsina

6,440
Abagore 3 bishyize hamwe bakubise...

Polisi yo mu gihugu cy’U burundi yataye muri yombi itsinda ry’abagore batatu bishyize hamwe ngo bajye bahana abagore batwara abagabo b’abandi.

Polisi yo mu gihugu cy’Uburundi ikorera mu Ntara ya Gitega yataye muri yombi kuri uyu wa gatandatu abagore batatu muri batandatu bivuga ko bakoze itsinda ryo kujya bahana abagore bagenzi babo biba abagabo b’abandi.

Polisi ya Gitega yabwiye ikinyamakuru Akeza.net dukesha iyi nkuru ko abo bagore uko ari batatu bari baherutse kwibasira uwitwa Bukeyeneza Josiane, umugore usanzwe muri resitora yo muri uwo mujyi, baramuteranira baramukubita, bamushyira urusenda n’umucanga mu gitsina bamuziza kuba ngo yaratwaye umugabo w’abandi. Umwe mu bahaye inkuri icyo kinyamakuru, yagize ati:”Bari bamaze iminsi bamuhiga bavuga ko ari indaya itwara abagabo b’abandi muri karitiye, nyuma ngo baje kumushuka ngo abasange mu rugo, ahabasanze baramwadukira batangira kumukubita, bari bitwaje urusenda rw’ifu n’umucanga…”

Magnifique yakomeje avuga ko yashutse uyu mugore ko bahurira ahantu maze akamuha amafranga yo kwivuza, ariko abikora yiyise umugabo we, uwo mugore yaraje ariko atungurwa no kubona yakiriwe n’abagore batatu.

Japhet Niyibitegeka ari nawe ushinjwa kuba asambana n’uyu mukobwa wakubiswe, yemeye ko nubwo yari atunze numero yuyu mukobwa baganiraga gusa bisanzwe baka baziranye kuko yajyaga ajya kurira muri Resitora akoramo.

Yagize ati Njyewe umugore wanjye yanyatse telefone turi mu nzu, ndayimusaba arayinyima mpitamo kuyimurekera kuko ntacyo nishinjaga, nyuma ndi kukazi nibwo nabonye abantu baje kuntabaza ngo ninze ndebe ibyabaye.”

Polisi yakomeje ivuga ko ubu iri gukuriikirana abandi bagore batatu bari muri iryo tsunda nabo ngo batabwe muri yombi bahanirwe icyo gikorwa cy’ubugome, mu gihe uwo mugore wakubiswe yajyanywe kwa muganga kuvurizwayo kuko yakomerekejwe cyane.

Comments are closed.