Kigali:Umugabo yakoreye iyica rubozo umwana we w’umukobwa amakubita urutsinga rw’amashanyarazi amuca ibisebe ku itako[AMAFOTO]

6,569

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bwerekanye umugabo wo mu Karere ka Gasabo, ukekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umwana we w’imyaka ine mu buryo bukomeye akoresheje urusinga.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Werurwe 2021, ni bwo RIB yeretse itangazamakuru uyu mugabo umaze iminsi itatu afashwe.

Uyu mugabo yemereye itangazamakuru ko yakubise umwana we akamukomeretsa, anabisabira imbabazi ariko ashimangira ko byatewe n’isindwe ryatewe n’ikigage yari yanyweye.Yavuze ko yabitewe n’uko mukase yamuregaga buri gihe ko yangije imyaka y’abaturanyi n’ibindi.

yuma y’uko abonye ko umwana yarembye yamukingiranye mu nzu iminsi ibiri, akajya amugurira imiti kwa muganga kugeza igihe abaturage babimenye batanga amakuru ku buyobozi.

Kigali:Umugabo Yakubitishije insinga...

yagize ati “Naratashye ngeze iwanjye umugore andegera amakosa y’uwo mwana, avuga anshinja ko ntajya muhana ko bimubabaza. Nagiye kubona mbona umwana yitumye aho twari kurira ngira umujinya mukubita agasinga kari aho hafi. Ariko rwose nyuma mbyutse mu gitondo nabonye uko namukomerekeje mbona ko nakosheje.”

Yongeyeho ko nyuma yo gusanga umwana we w’umukobwa yakomeretse ku kuboko no ku itako yahise amujyana kwa muganga bituma n’abaturage batari babizi babimenya bamutangaho amakuru.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko ibi byaha uyu mugabo akurikiranyweho birimo guhoza umwana ku nkeke no kumuha ibihano biremereye.

Yagize ati Akurikiranyweho guhoza umwana ku nkeke no kumuha ibihano by’indengakamere ndetse n’iyicarubozo. Yaramukubise aramubabaza cyane amuca ibisebe amuziza amakosa abana bakora hanyuma amubika iminsi ibiri mu nzu amuhishe. Kuko yari arembye ngira ngo ni naho yagize ubwoba bw’ibyo yakoze akajya ajya kumugurira imiti hanyuma ku bw’ubufatanye n’abaturage baza kubimenya arafatwa ubu akaba ari gukorerwa dosiye.”

Uyu mugabo kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu gihe iperereza rikiri gukorwa kugira ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu gihe icyaha cyo guhoza umwana ku nkeke no guha umwana ibihano by’indengakamere ndetse n’iyicarubozo cyamuhama, azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya 200.000 Frw ariko itarenze 300.000 Frw.

Comments are closed.