Koreya ya ruguru yongeye irasa ibisasu bibiri bya misile ‘ballistic’ mu nyanja
Koreya ya ruguru yarashe ibisasu bibiri bya misile zo mu bwoko bwa ballistic mu nyanja y’Ubuyapani, nkuko bivugwa n’Ubuyapani n’Amerika – ni ryo gerageza rya mbere rya misile nk’izo ribayeho kuva Joe Biden yaba Perezida w’Amerika.
Koreya ya ruguru yabujijwe kugerageza izo misile, zifatwa nk’intwaro ziteye inkeke, nkuko bikubiye mu myanzuro y’akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye (ONU/UN).
Ubuyapani na Koreya y’epfo byombi byamaganye iryo gerageza.
Ribaye hashize iminsi bivuzwe ko Koreya ya ruguru yarashe mu nyanjya ya Yellow Sea misile ebyiri zitari izo mu bwoko bwa ballistic.
Ubuyapani bwavuze ko nta bisigazwa by’izo misile byaguye mu gice cy’amazi yabwo.
Ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika zikorera mu karere k’inyanja ya Pacifique – ari nabyo bigenzura ibikorwa bya gisirikare mu karere k’Aziya na Pacifique – kuri uyu wa kane byavuze ko iryo gerageza rigaragaza “inkeke gahunda y’intwaro zitemewe n’amategeko za Koreya ya ruguru iteje ku baturanyi bayo no ku muryango mpuzamahanga”.
Bwana Biden nta cyo yari yabivugaho ku mugaragaro.
Ku wa kabiri, yahinyuye igerageza rya misile zitari ballistic ryabaye mu mpera y’icyumweru gishize, avuga ko Amerika itarifata nk’ubushotoranyi.
Izo misile ziterwa mu ntera ngufi ntabwo zibujijwe mu myanzuro y’akanama k’umutekano ka ONU kuri Koreya ya ruguru.
Iri gerageza rya misile ballistic ryo kuri uyu wa kane ribaye hashize iminsi Amerika yakiriye imfungwa y’Umunya Koreya ya ruguru Mun Chol Myung woherejwe avuye muri Malaysia.
Bwana Mun ni umucuruzi ushinjwa kuvana amafaranga afite inkomoko mbi ayakura mu rwego rw’imari rw’Amerika akagura ibikoresho bihenze abijyana muri Koreya ya ruguru.
Ibyo byarakaje Koreya ya ruguru cyane kuburyo yacanye umubano wa dipolomasi na Malaysia.
SRC:BBC
Comments are closed.