Prezida TRUMP DONALD yavuze ko ata musirikare n’umwe wa Amerika wahitanywe n’ibitero bya Iran
Prezida Donald TRUMP yanyomoje amakuru yavugaga ko hari abasirikare bahitanywe n’ibitero bya IRAN.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 7 Mutarama 2020 igihugu cya Iran cyagabye ibitero bya misile ku birindiro by’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo kwihimura. Hari amakuru yavugaga ko hari abasirikare benshi ba Amerika baguye muri ibyo bitero, ariko ayo makuru yanyomojwe na Prezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, mu ijambo rye yavuze kuri uyu mugoroba wo kuwa gatatu taliki ya 8 Mutarama, ubwo yari akikijwe na visi prezida we MIKE PENCE, na Ministri w’ingabo MARK ESKER ndetse n’abagaba bakuru b’ingabo, yagize ati:…nta musirikare n’umwe wapfuye cyangwa akomereke…” Prezida Donald TRUMP yavuze ko ahubwo agiye kongera no gukaza ibihano kuri Leta ya Teheran.
Yakomeje avuga ko igihugu cye ari igihugu cy’igihangange ku isi ko agiye gukorana na OTAN mu rwego rwo kugarukana amahoro mu karere.
Comments are closed.