Banki y’Isi yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 30$ yo kurwanya Covid-19
Kuri uyu wa Kane Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi, bashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya million 30 z’amadolari ya Amerika, ni hafi miliyari 29 z’amafaranga y’u Rwanda, azafasha muri gahunda zo kurwanya icyorezo cya COVID 19 harimo gutumiza no gukwirakwiza inkingo mu gihugu.
Aya masezerano yasinywe ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, naho ku ruhande rwa banki y’isi yasinyweho n’uyihagarariye mu Rwanda, Rolande Pryce.
Igice kimwe cy’iyi nkunga kingana na million 15 z’amadolari ni impano itazishyurwa, naho ikindi gice cya million 15 z’amadolari kikaba inguzanyo.
Dr Ndagijimana avuga ko iyi nkunga iziye igihe, cyane ko u Rwanda rusanzwe rwaratangiye gahunda yo kwihutisha gukingira.
Yagize ati “Kubera ikibazo cya Covid-19 n’ingaruka gifite ku bukungu, kugira ngo igihugu kidakomeza gufata imyenda myinshi, icya kabiri cy’inkunga cyabaye impano, ikindi cya kabiri cyabaye inguzanyo.”
“Igice cy’umwenda kirahenutse cyane kuko inyungu ni 0.7%, iyi kandi ni inguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 40 urumva ko ari igihe kirekire cyane, kandi harimo imyaka itandatu ibanza isonewe kwishyura.”
Minisitiri Ndagijimana yasobanuye ko aya mafaranga azakoreshwa mu kugura inkingo no kuzikwirakwiza, akaba ari inkunga ije ku gihe kuko ngo iyi gahunda yatangiye bityo aya mafaranga akaba aje gufasha kwihutisha gahunda yo gukingira abaturage mu gihugu.
Comments are closed.