Umunya Ethiopia Derseh niwe wegukanye Full Marathon, Abanyarwanda begukana Half Marathon
Mu gitondo cyo kuri yu munsi nibwo i Kigali mu Rwanda hatangizwaga amarushanwa yo gusiganwa ku maguru yitwa Kigali Internation Peace marathon, harimo ibyiciro bya Half and Full Marathon. Mu Irushanwa rya Half Marathon ibihembo n’imidali byegukanywe n’abanyarwanda ku bagore ndetse no mu bagabo, mu gihe Full marathon yegukanywe n’abanyamahanga ku ruhande rw’abagore no ku ruhande rw’abagabo.
Full marathon, abasiganwa bagombaga gusiganwa ibirometero 42, ku ruhande rw’abagabo umudali wegukanywe n’umunya Ethiopia witwa Derseh Kindie wabyirukanse amasaha 2h23’31”.
Felix Kwizera, niwe Munyarwanda waje hafi aza ku mwanya wa 8 arushwa n’uwa mbere iminota 7 n’amasegonda arindwi.
Mu kiciro cy’abagore ku rwego rwa Full marathon, Esgah Chiruto amasaha 2, iminota 51 n’amasegonda 43
Comments are closed.