Abantu 6 harimo n’abageni bafatiwe mu bukwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

4,508
Kwibuka30

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kamena Polisi ikorera mu Karere ka Rulindo yafashe abantu 6 barimo n’abageni bari mu bukwe barenze ku ibwiriza S,  ibwiriza rijyanye no kwiyakira no gusaba no gukwa. Iri bwiriza rivuga ko abantu bagiye gukora imihango yo gusaba no gukwa bigomba kubera muri salle cyangwa mu busitani kandi hakaza  30% by’ingano y’abantu aho hantu hasanzwe hakira, abaje muri iyo mihango bagomba kuba bafite icyangombwa gitangwa n’inzego z’ubuzima kigaragaza ko abo bantu bipimishije COVID-19 bitarenze iminsi itatu, aba bantu kandi bagomba kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwambara agapfukamunwa,guhana intera hagati y’umuntu n’undi ndetse bakagira ubukarabiro.

Abafashwe bafatiwe mu Karere ka Rulindo Murenge wa Bushoki mu Kagari ka Gisiza bafatirwa muri salle barimo kwiyakira batubahirije amabwiriza uko ari.

Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi mu Karere ka Rulindo,Chief Inspector of Police (CIP)Laurent Rafiki yavuze ko abaturage batanze amakuru ko hari abantu barimo kwiyakira mu bukwe kandi hari amabwiriza batubahirije.

Kwibuka30

Ati “Tukimara kubona ayo makuru abapolisi bagiye aharimo kubera ubukwe ababutashye babonye abapolisi bahise biruka ariko hasigara abantu 6 harimo n’abageni. Byahise bigaragara ko abo bantu batari bisuzumishije COVID-19 mbere yo gutaha ubwo bukwe nk’uko amabwiriza abivuga. Abafashwe nabo nta cyangombwa bari bafite kigaragaza ko bipimishije COVID-19 kandi nacyo kigomba kuba kigaragaza ko wipimishije mu minsi itatu mbere y’uko ubukwe buba.”

CIP Rafiki yongeye gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza kugira ngo hakomeze kwirindwa iki cyorezo kandi n’ibikorwa bikomeze bikorwe. Yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru asaba n’abandi kujya batanga amakuru hakiri kare mu rwego rwo gukomeza gufataya mu kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Abageni bemeye amakosa bakoze bavuga ko abatashye abukwe barengaga 40 kandi bataripimishije ndetse n’aho bari bateraniye hari andi mabwiriza batari bubahirije ariyo mpamvu babonye Polisi bakiruka. Basabye abaturage kubahiriza amabwiriza ya Leta badakoreye ku jisho kuko uko icyorezo gikomeza gukwirakwira bizatuma Leta ifata ingamba zikarishye kurusha iziriho n’ubwo nazo zitoroshye.

Abafashwe uko ari 6 babanje gusuzumwa icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo, baciwe amande n’inzego zibishinzwe hakurikijwe uko amabwiriza y’inama njyanama y’Akarere ka Rulindo abiteganya.

(Src: RNP)

Leave A Reply

Your email address will not be published.