Nyagatare:Ubuyobozi bwemeje igishushanyo mbonera cy’umujyi kivuguruye nk’umujyi wunganira Kigali

6,507
Nyagatare:Ubuyobozi bwemeje igishushanyo mbonera cy’umujyi kivuguruye nk’umujyi wunganira Kigali

Ubuyobozi bw’akarere bwemeje igishushanyo mbonera kivuguruye cy’umujyi wa Nyagatare nk’umwe mu mujyi itandatu yunganira Kigali. Abayobozi b’inzego zibanze bavuga ko kuba Covid-19 yaratumye abaturage badahura ngo basobanurirwe uko kizakoreshwa nk’abamwe mu bagira uruhare mu ikoreshwa ryacyo, ariko bagiye kureba uko basobanurirwa kugira ngo batazagwa mu mutego wo kunyuranya nacyo.
Iki igishushanyo mbonera kigaragaza uko umujyi wa Nyagatare uzaba umeze mu myaka iri imbere cyavuguruwe guhera mu mwaka w’ 2018 nyuma y’uko umujyi wa Nyagatare ushyizwe mu mijyi itandutu yunganira umujyi wa Kigali, kimwe na Rubavu, Muhanga, Rusizi, Huye ndetse na Musanze.

Mukuvugurura iki gishushanyo mbonera hari bimwe mu bintu byongewemo ibindi bikurwamo bitewe n’ibikenewe. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko iki gishushanyo cyavuguruwe hitawe ku nyungu z’umuturage ndetse n’imiterere y’aka karere. Atukunda Rukeba chantal ni perezida wa njyanama y’akarere, yabwiye Isango Star dukesha iyi nkuru ati:

« Iki gishushanyo mbonera mu by’ukuri cyaje cyita ku muturage cyane kurusha icyo twari dufite, ninayo mpamvu nyamukuru cyanavuguruwe. Iki gishushanyo rero cyitaye ku bikorwaremezo bihari, cyita ku baturage uko batuye n’ibindi bitandukanye… ndetse kinita no ku mahirwe twebwe dufite nk’akarere. Nkuko mwabibonye ni igishushanyo cy’umujyi ariko hakabamo n’ubucuruzi, ubuhinzi n’ubworozi kuko nibyo dusanganwe hano muri kano karere ka Nyagatare ».

Iteka igishushanyo mbonera kiba kigomba kugaragarizwa abaturage nk’abazagira uruhare mu kucyubahiriza. Ariko kubera icyorezo cya Covid-19,abaturage b’akarere ka Nyagatare ntibabashije guhura ngo bakigaragarizwe. Icyakora abayobozi b’inzego zibanze bahorana umunsi ku munsi nabo biyemeje kubashyira ubutumwa ndetse no gufasha abaturage kugisobanukirwa. Umwe muribo waganiriye n’itangazamakuru yagize ati:

« Ni ukongera gusubira kuri wa muturage, uyu munsi bitewe nuko hari Covid-19 ntabwo twananiwe guhura n’abaturage, tugiye kongera noneho dusubiramo tubabwira tuti noneho cyemejwe, bya bitekerezo mwatanze byemejwe. Icyo bizafasha abaturage bacu ni uko bagiye kubaka, bacuruze ndetse bagiye guteganyiriza ibikorwa byabo bibajyana mu iterambere bafite icyo bashingiraho ».


Undi ati : « Tugiye kwegera abaturage tubagaragarize buri gice runaka n’inyubako zizahajya. Tubereke aho igishushanyo mbonera cyagiye kiganisha nk’ahazubakwa amazu ageretse, ay’ubucuruzi ndetse nayo guturamo nkuko bagiye babigaragaza ku gishushanyo mbonera cy’umujyi. Mu isibo ni ingo nkeya ni abantu 15 tuzabahuza bubahirije gahunda yo kurwanya Covid-19 ».

Mu kuvugurura igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Nyagatare nk’umwe mu mijyi yunganira kigali hongewe ubuso bw’umujyi, icyanya cyo kubungabunga ibidukikije n’ubukerarugendo, icyanya cy’inganda ndetse n’imihanda ya kaburimbo. Ni igishushanyo gikora mu tugari tw’umurenge wa Nyagatare, utw’umurenge waTabagwe ndetse no mu kagari kamwe k’umurenge wa Rwempasha.

Comments are closed.