Uburundi ngo titugishishikajwe n’ibinyoma by’Amerika n’uburayi
Ambasaderi Willy Nyamitwe, umujyanama mukuru wa Perezida Nkurunziza, yavuze ko u Burundi butagishishikajwe no gusubiza ibinyoma no kuyobya rubanda, bikorwa na bamwe bo mu bihugu by’i Burayi n’Amerika badafite ikindi bashakira u Burundi kitari ukubusenya.
Ibi yabivuze asubiza Umuryango w’abibumbye wagaragaje impungenge z’uko muri ibi bihe u Burundi bwitegura amatora ya Perezida yo mu mwaka utaha wa 2020, hashobora kuba ibindi bikorwa by’urugomo.
Raporo LONI yashyizwe ahagaragara ivuga ko izo mpungenge ziterwa n’amakimbirane muri politiki atarakemurwa kugeza magingo aya, ndetse na Perezida Pierre Nkurunziza uherutse gutangaza ko nta gahunda afite yo kongera kwiyamamaza, akaba akomeje gufatwa nk’uwagenwe n’Imana nkuko iyi Raporo ibivuga.
Comments are closed.