Ese gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi mu Rwanda kimwe n’ibindi bihugu by’Africa bihagaze bite?

15,059

Harvesting season in Nyando climate-smart villages-farmer showcasing his harvest

Uyu munsi abakoresha ikoranabuhanga mu buhinzi bwa Afurika bagera kuri miliyoni 33 nkuko bigaragazwa nubushakashatsi ariko abasaga 40% byaba nibo barikoresha gusa,ni iki kibura ngo leta zikangurire abahinzi gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi kandi aribyo bituma umusaruro uzamuka?

Ingano yamafaranga ashorwa mu buhinzi agera kuri miliyari ebyiri na miliyoni magana atandatu(US$2.6) zamadolari hano ku mugabane wa afurika ,nubwo aya yose ashorwamo ario umusaruro uracyari mukeya ugereranyije nuko wakagombye kuba ungana,uburyo bwifashishwa ahanini nikoranabuhanga ryifashishwa hakoreshejwe telefoni ngendanwa ariko nabwo buracyagenda gahoro cyane.

Michael Hailu uhagarariye ikoranabuhanga mu buhinzi nibikorwa byiterambere ryicyaro mu bushakashatsi yashyize hanze mu kwezi kwa gatandatu tariki ya 21 yavuzeko hagakwiye hagakwiye gushyirwaho imirongo migari ihereye kubahinzi bo hasi ku girango umusaruro wiyongere mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abenshi bakoresheje ubu buryo babonye umusaruro kuko  73% umusaruro wiyongereye naho 37% bakabona inyungu iruta iyo babonaga.

Kuva mu gushyingo kwa  2018 ubu bushakashatsi bukorwa ngo habajijwe abashoramari mu buhinzi bagera ku 120 n’ inganda zisaga  175 mu bihugu birimo Ethiopia, Nigeria, Senegal, Ghana ndetse n’URwanda; kimwe na Kenya n’ibindi bihugu.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko 42 % byabahinzi naborozi bakoresheje ikoranabuhanga abenshi arabo mu karere ka afurika y’iburasirazuba.

Gusa nanone ngo haracyabura ibikorwa remezo nabatanga ubumenyi kubahinzi naborozi baciriritse,Tim Willis ushinzwe ibikorerwa mu kigo cya Aerobotics mu bijyanye n’ubuhinzi bukoreshejwe ikoranabuhanga muri Afurika y’Epfo yatangarije SciDev.Net dukesha iyi nkuru ko abahinzi naborozi baciriritse bitaweho byagirira akamaro ubuhinzi bikanazamura umusaruro muri Afurika.

 

Comments are closed.