“U Rwanda rufite ibyo rwasangiza abandi mu miyoborere myiza” Meya wa Paris Anne Hidalgo

7,971

Umuyobozi w’Umujyi wa Paris mu Bufaransa Anne Hidalgo, ari mu Rwanda aho yitabiriye Inteko ya 41 y’Ihuriro ry’Abayobozi b’Imijyi itandukanye y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Association Internationale des Maires Francophones/AIMF) iteraniye i Kigali guhera ku Cyumweru taliki ya 18 kugeza ku ya 22 Nyakanga 2021.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 20 Nyakanga 2021, Madamu Anne Hidalgo ari kumwe n’Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré, n’itsinda bazanye basuye icyanya cya Nyandungu cyahariwe ubukerarugendo n’imyidagaduro cyatunganyijwe mu gishanga cya Nyandungu mu rwego rwo kubungabunga no gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima.

Nyuma yo gusura igishanga cya Nyandungu, Umuyobozi w’Umujyi wa Paris Anne Hidalgo, b’abo bari kumwe banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, we n’itsinda ayoboye, batemberezwa ibice bigize Urwibutso, basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abazize Jenoside bashyinguwe mu Rwibutsi Rukuru rwa Kigali.

Muri iyo Nteko ya 41, yahuje abasaga 200 barimo abayobozi 59 b’imijyi yo mu bihugu 27 byo hirya no hino ku Isi, haribandwa cyane ku bufatanye bw’iryo huriro n’imijyi n’Inzego z’ibanze byo mu Rwanda no guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Ubwo bufatanye bwibanda ku rwego rw’ubuzima, n’ubutwererane mu bya dipolomasi bushingiye ku gusangira ibitekerezo byo ku rwego rwo hejuru n’Imijyi ikomeye yo ku Isi yose.

Abayobozi bitabiriye iyo nama basanga inzego zose zikwiye guhagurukira ikibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’abaturage by’umwihariko muri Afurika, kugirango uyu mugabane uzabashe kurushaho gutera imbere.

Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko umubare w’abatuge muri Afurika ukomeje kwiyongera, aho biteganyijwe ko mu mwaka 2050 bazaba ari hafi miliyari ebyiri n’igice, bakazaba bangana na hafi 1/3 cy’abatuye Isi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Paris (uwa 3 uhereye iburyo) yatemberejwe mu cyanya cyahariwe ubukerarugendo n’ikiruhuko mu Gishanga cya Nyandungu.

Ubwiyongere bukabije bw’abaturage butajyana no kongera umusaruro mu by’ubukungu ni kimwe mu bibazo by’ingutu byugarije by’umwihariko ibihugu by’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Guhangana n’iki kibazo higwa kuri gahunda yo kuboneza urubyaro ni imwe mu ngingo zagarutsweho ku munsi wa Kabiri w’iyo nama iteraniye i Kigali.

Ahereye ku bunararibonye bw’u Rwanda, Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yerekanye ko kwita kuri iyi gahunda bifite inyungu nyinshi ku iterambere ry’ibihugu

Ati: “U Rwanda rufite ibyo rwasangiza abandi mu miyoborere myiza n’amavugurura y’ingenzi yakozwe mu myaka 27 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bihugu byinshi munsi y’Ubutayu bwa Sahara usanga kuringaniza imbyara bigifite imbogamizi zerekeye idini, umuco, imbogamizi zikarushaho gukomera iyo bigeze ku bangavu. Ndagira ngo mvuge ko kuringaniza imbyaro byagura ubushobozi bwo kurera, byongerera ubushobozi umugore, bigabanya ubwiyongere bw’abaturage, byihutisha iterambere rusange, bigatuma igihuu kigera ku iterambere kiyemeje.”

Abateraniye muri iyi nama bavuga ko urugamba rwo guhangana n’ubwiyongere bukabije bw’abaturage rusaba ubufatanye bw’abantu bose, bakizera ko iyi nama y’i Kigali izatanga umusanzu muri urwo rwego

Oumarou Degari Moumouni, umuyobozi wa Niamey muri Niger we yagize ati: “Birakwiye ko twese tureba mu cyerekezo kimwe kandi ndakeka ko inyigo zikorwa zizabitwereka. Imijyi 13 irimo gukorana na AIMF izatwereka ko ari ngombwa cyane kuringaniza imbyaro kugirango duteze imbere imijyi yacu.”

Iyi nama y’abayobozi b’imijyi ikoresha ururimi rw’Igifaransa iteranye ku nshuro ya 41 iraba hubahirizwa ingamba zose zo kwirinda COVID-19, kandi uyitabira wese yabanje kugaragaza ko yipimishije kandi atanduye icyo cyorezo muri ibi bihe Umujyi wa Kigali wayakiriye uri mu bihe bya Guma Mu Rugo yatewe n’ubwiyongere budasanzwe bw’ubwandu.

Comments are closed.