Abarenga 100 bari mu bizamini bya Leta barwaye Covid-19

6,137
REB e-Learning Platform
Mu banyeshuri barengaho gato ibihumbi 195 batangiye ibizami bya Leta bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, ndetse n’abarangiza ayisumbuye, abagera ku 106 barwaye covid-19.

Kuri uyu munsi wa kabiri nibwo abanyeshuri barenga ibihumbi 195 batangira ibizamini byo mu mashuri yisumbuye.

Abari mu bizamini bya Leta ni abasoza ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, ibizamini bizwi nka TC (Ikiciro rusange), ndetse n’abandi basoza ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye. Aba bari gusoza ikiciro cy’amashuri yisumbuye, hari abarangiza ikiciro cy’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’abayasoza mu kiciro cy’ubumenyi rusange (Enseignement general).

Ibi bizamini biri gukorwa mu gihe igihugu n’isi muri rusange ruri guhangana n’icyorezo cya covid-19, icyorezo kimaze umwaka urenga cyarashegeshe imibereho y’isi.

Mu mibare yatanzwe na Dr Bernard BAHATI umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe ibizamini n’igenzura ry’uburezi NESA, yavuze ko abanyeshuri bagera ku 106 bose bari gukora ibizamini bya Leta barwaye coronavirus.

Dr Bahati Bernard yavuze ko abanyeshuri 106 bamaze kumenyekana ko banduye covid-19 bari gufashwa.

Mu kiganiro kigufi Dr BAHATI BERNARD yahaye radiyo y’igihugu, yavuze ko abo banyeshuri aribo bamaze kuboneka kugeza ubu kandi ko hari gahunda yo kubafasha kugira ngo bakomeze bakore ibizamini byabo neza, yavuze ko bahawe ibyumba byabo byihariye ku buryo badashobora kwanduza abandi bagenzi babo.

May be an image of 2 people and indoor

Comments are closed.