Joseph Habineza wahoze ari Minisitiri yitabye Imana

4,514
Kwibuka30
Image

Joseph Habineza wigeze kuba Minisitiri w’umuco na Siporo yitabye Imana ku myaka 57, amakuru atangwa n’abo mu muryango we aravuga ko yaguye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa 20 Kanama 2021, aho yari amaze igihe gito kuko yari mu nzira yerekeza i Burayi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu nibwo inkuru y’incamugongo yatahaga mu matwi y’Abanyarwanda, inkuru ivuga ku rupfu rw’uwahoze ari ministre Ambasaderi HABINEZA Joseph wamenyekanye cyane nka Mr. JOE.

Kwibuka30

Ubwo Habineza bakundaga kwita ‘Mr Joe’ yari ari i Nairobi, ku ya 18 Kanama 2021, ngo yumvise ubuzima bwe butameze neza biba ngombwa ko murumuna we, Jonas, amujyana kwa muganga ngo barebe ikibazo afite.

Mu gihe byari bitegerejwe ko ibitaro yari arwariyemo bimusezerera kuri uyu wa Gatanu, si ko byagenze kuko ari bwo yitabye Imana, nk’uko byatangajwe n’abo mu muryango we.

Uretse kuba yarabaye Minisitiri, umwanya yavuyeho muri 2015, Joseph Habineza yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Nigeria.

Habineza yitabye Imana hashize iminsi mike yizihije isabukuru y’imyaka 33 ashinze urugo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.