Rubavu: Umugabo yanize umwana we w’imyaka 15 kugeza ashizemo umwuka.

3,749
Rubavu: Why seven senior public officials resigned | The New Times | Rwanda
Urukiko rwisumbuye rwo mu Karere ka Rubavu rukirikiranye umugabo wishe anize umukobwa we w’imyaka 15 amuziza ko yatinze gutaha.

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rw’Akarere ka Rubavu rukirikiranye umugabo uherutse kwiyicira umwana we w’umukobwa ufite imyaka 15 y’amavuko amwica amunize kugeza ubwo ashizemo umwuka amuziza kuba yari yatinze gutaha.

Ubushinjacyaha buravuga ko icyo cyaha cyakozwe ku italiki ya 11/08/2021, agikorera mu Karere ka Rubavu, umurenge wa Mudende, akagali ka Bihungwe, mu mudugudu wa Rukeri.

Abaturanyi b’uwo muryango, baravuga ko bumvise urusaku rw’umwana ugonga cyane, baratabara, ariko bahageze basanga umwana yashizemo umwuka, kandi nta gikomere na kimwe yari afite, akaba ari nayo mpamvu bashingiraho bavuga ko yaba yaramunize kugeza ubwo ashizemo umwuka.

N’ubwo bimeze bityo, mu iburanishwa rya mbere, uregwa yavuze ko atigeze aniga umwana we kko ahubwo yamukubise urushyi rworoheje aherako apfa.

Mu gihe uregwa yahamwa n’icyaha, yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko numero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Comments are closed.