Uganda: Janet Museveni yategetse abarimu bose kwikingiza COVID-19 bitaba ibyo bakirukanwa

3,964
Kwibuka30

Minisitiri w’Uburezi muri Uganda, Janet Museveni yasabye abarimu bose muri iki gihugu kwikingiza COVID-19 cyangwa ntibazemererwe kongera gukandagira mu ishuri mu gihe amasomo azaba asubukuwe.

Janet Museveni yavuze ko umwarimu wese uzakoresha icyangombwa cy’impimbano kigaragaza ko yakingiwe bishobora kumuviramo kwirukanwa.

Kwibuka30

Yavuze ko gukingira abarimu biri mu bizafasha Uganda guhashya COVID-19 ngo kuko bari mu bantu bahura n’abantu benshi biganjemo abanyeshuri nabo bashobora kwanduza abagize imiryango yabo mu gihe baba banduye.

Mu kwihutisha iki gikorwa, BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko mu mashuri na kaminuza hazashyirwa ahantu hatangirwa serivisi zo gukingira.

Minisiteri y’Uburezi muri Uganda imaze iminsi iri ku gitutu, aho abaturage bayisaba kongera gufungura amashuri nyuma y’uko yafunzwe ku wa 6 Kamena 2021, mu rwego rwo kurwanya inkubiri ya kabiri muri iki gihugu.

First Lady Janet Museveni on economic prospects of Uganda, role of women  leaders in powering economy - YouTube
Leave A Reply

Your email address will not be published.