Zambia: Abaturage batari bake itabiriye irahira rya Prezida Hakainde Hichilema i Lusaka

4,339
Hakainde Hichilema inauguration ceremony: Zambia new president swearing in  ceremony afta defeating Edgar Lungu for election - BBC News Pidgin
Abantu bababarirwa mu bihumbi by’Abanya Zambia bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wabo mushya kuri uyu wa kabiri.

Umunyamakuru wa BBC ukorera muri icyo gihugu aravuga ko imihanda y’i Lusaka yari yuzuye abaturage benshi kwitabira umuhango w’irahira rya Prezida Hakainde Hichilema uherutse gutsinda amatora muri icyo gihugu ahigika Bwana Edgar Lungu.

Amakuru aravuga ko abantu batangiye kuva mu Ntara zitandukanye bagana mu mujyi mukuru Lusaka guhera ku munsi w’ejo hashize baje kwitabira uwo muhango.

Prezida mushya HICHILEMA Yasabye ko we n’abandi bategetsi muri leta “bita ku bakire n’abakene, urubyiruko n’abakuze, abapfakazi n’impfubyi, abize n’abatize, abatavuga rumwe natwe muri politike na bagenzi bacu, mu cyubahiro, gushyira mu gaciro no mu rukundo”.

Zambian opposition leader takes oath of office for presidency | Elections  News | Al Jazeera
Ibihumbi by’Abaturage bitabiriye umuhango w’irahira rya perezida wabo mushya baherutse kwitorera.

Ubwo yari mu nzira yerekeza ku kibuga, Hichilema yanditse ku rukta rwe rwa twitter ati: 

Ubu nicaye hano mu modoka yacu njyanwe kuri Heroes Stadium, ndabona urukundo, ibyishimo… mu gihe abantu bari ku mihanda mu nzira yacu. Nuzuye ishimwe. Mwese ndabakunda cyane!”

Bwana Edgar Lungu watsinzwe amatora, yasabye ko Abaturage bakomeza kubana mu bwubahane bakaba igihugu kimwe cy’umugisha n’amahoro.

Out-going Zambian president pardons 60 inmates | The New Times | Rwanda

Edgar Lungu ntyigeze yanga ibyavuye mu matora nk’uko bamwe mu bandi bayobozi bo muri Afrika bakunze kubigenza, ikintu cyabaye ikimenyetso cy’ubumwe ndetse na demokrasi muri icyo gihugu.

Gusa abantu benshi bakomeje kwibaza ibizakurikira nyuma yo kwicara ku buyobozi kwa Perezida mushya Hichilema wakomeje kugirirwa ibikorwa by’iyicarubozo n’uwo asimbuye mu gihe yari akiri perezida undi aharanira intebe yo kuyobora icyo gihugu ashykirijwe none.

Ariko benshi mu bantu ba hafi ba Perezida mushya Hichilema, baremeza ko uko atari umuntu w’inzika, ndetse hari icyizere ko bombi we na Edgar bazabana neza mu gihugu nk’uko gusimburanwa byakozwe.

Comments are closed.