Central Africa: Abapolisi b’u Rwanda batanze ubuvuzi ku bafungwa

5,206

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nzeri, abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo  kubungabunga amahoro mu gihugu  cya Repubulika ya Central Africa bazindukiye mu gikorwa cyo kuvura imfungwa  no gutanga imiti itandukanye izakomeza kwifashishwa n’abaganga ba  gereza ya Ngaragba mu kwita ku buziba bw’abahafungiye. Iyi gereza ifungiyemo abantu barenga 1,200 biganjemo abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ya Seleka na anti-Baraka.

Ibi bikorwa byakozwe  n’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda umutekano w’abayobozi bakuru b’Igihugu cya Central Africa (RWAPSU) ndetse n’abakozi b’umuryango w’abibumbye barimo, Umuyobozi wa MINUSCA akaba n’intumwa yihariye y’umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye n’abamwungiririje. Aba bapolisi b’u Rwanda uko ari 140 baba mu murwa mukuru w’iki gihugu i Bangui.

Uretse imiti itandukanye yatanzwe, abafungiye muri gereza ya Ngaragba bibukijwe gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19  ndetse banahabwa bimwe mu bikoresho by’ibanze birimo udupfukamunwa, imiti isukura intoki (hand sanitizers) byo kwifashishwa mu gukomeza guhangana n’iki cyorezo.

Umuyobozi w’iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWAPSU 1-6), Chief Superintendent of Police (CSP) Innocent Rutagarama Kanyamihigo mu ijambo rye yavuze ko umutekano w’abaturage ugomba gushingira ku buzima bwiza butarimo indwara.

Yagize ati “Umutekano w’abaturage ntiwaba ucunzwe neza mu gihe badafite imibereho myiza, badafite ubuvuzi, isuku ndetse n’ibindi byose by’ibanze umuturage akenera mu buzima bwa buri munsi.”

CSP Kanyamihigo yakomeje avuga  ko itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ayoboye  bazakomeza kwita ku nshingano bahawe zirimo kurinda umutekano w’abayobozi, kurinda abaturage ndetse no gukomeza gukora ibikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage mu rwego rwo gukomeza kubaka icyizere cy’amahoro arambye.

Tiburce François Koppliment,  Umuyobozi wungirije  wa Gereza ya Ngaraba yashimiye abapolisi b’u Rwanda ku bufasha babageneye abizeza ko ubwo bufasa burimo imiti buzakoreshwa neza kugirango babashe kwita ku buzima bw’abafungiye muri iyo gereza.

Uyu muyobozi  yasoje ashimira  umurava n’ubunyamwuga biranga abapolisi b’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga no kugarura amahoro muri Central Africa.

U Rwanda rufite abapolisi basaga 400 mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga no kugarura amahoro muri Central Africa, ubutumwa buzwi nka MINUSCA.  Bagabanyije mu matsinda Atatu aho amatsinda abiri y’abapolisi b’u Rwanda akorera mu murwa mu kuru Bangui mu gihe irindi rikorera mu gace ka Kaga-Bandoro mu Ntara ya Nana- Grébezi.

Comments are closed.