IGP Gen Simon Nyakaro ukuriye polisi ya Tanzania yitabiriye ubutumire bwa mugenzi we Dan Munyuza.

5,059
Kwibuka30

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nzeri nibwo Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu cya Tanzaniya, IGP  Gen Simon  Nyakaro Sirro n’intumwa ayoboye bari bageze ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Bakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP/Ops Felix Ntamuhoranye, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza,  hari kandi n’abandi ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

IGP Munyuza yahaye ikaze abashyitsi ashimira mugenzi we IGP Gen  Simon  Nyakaro Sirro kuba yarubahirije ubutumire yamuhaye nyuma y’amezi atatu gusa nawe avuye gusura Polisi y’Igihugu cya Tanzaniya. Yavuze ko uru ruzinduko rushimangira ubushuti buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzaniya ndetse ubu bushuti bukaba buri no hagati y’ibihugu byombi.

Mbere y’uko IGP Munyuza akomeza ijambo ryo kwakira mugenzi we yabanje kwihanganisha Polisi ya Tanzaniya ndetse n’Igihugu cya Tanzaniya muri rusange ku rupfu rw’abapolisi Batatu  b’iki gihugu n’umuzamu Umwe baherutse kwitaba Imana bishwe n’umugizi wa nabi wari witwaje intwaro abasanze ku kazi kabo tariki ya 25 Kanama 2021.

IGP Munyuza yavuze ko ubwo aheruka mu ruzinduko mu gihugu cya Tanzaniya muri Gicurasi uyu mwaka yishimiye amakuru y’ingirakamaro yasangijwe, amakuru ajyanye n’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru y’Igihugu cya Mozambique. Yavuze ko aya makuru yari ingirakamaro kuko yakurikiwe no kohereza abapolisi n’ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wari muri iyi Ntara.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje agaragaza ko Polisi zo mu Karere zigomba gukorera hamwe kugira ngo harwanywe imitwe y’iterabwoba no kuziba ibyuho by’abakora iryo terabwoba.

Kwibuka30

Yagize ati” Uru ni uruzinduko rw’ubufatanye n’ubushuti busanzweho bwa Polisi z’ibihugu byombi, ninayo mpamvu duhaye ikaze IGP Simon Nyakaro Sirro n’intumwa  ayoboye. Twashyize hamwe nk’abayobozi ba Polisi zo mu Karere kugira ngo dusangire amakuru ndetse n’ibikorwa byo kurwanya iterabwoba, kugira ngo tubigereho ni uko tugomba kuziba ibyuho  by’abarikora dukoreye hamwe.”

IGP Munyuza  yagaragaje ko Polisi y’u Rwanda izakomeza ubufatanye na Polisi ya Tanzania mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Kandi ubufatanye ni inkingi itajegajega hagati y’ibihugu byombi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Yavuze ko binyuze mu mikoranire myiza iri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzaniya yizeye adashidikanya ko abanyabyaha bazi neza ko badashobora gutegura no guhungabanya umutekano wa Tanzaniya bavuye mu Rwanda cyangwa ngo babe bahungabanya umutekano w’ u Rwanda bifashishije Igihugu cya Tanzaniya.

IGP Gen Simon Nyakaro Sirro mu ijambo rye yavuze ko akarere gafite ikibazo cy’iterabwoba kandi ko iki aricyo gihe cyiza cyo kurirwanya, bagahora biteguye amakuru bakuye mu Rwanda bagahita bagira icyo bakora .Yavuze ko biturutse ku makuru Polisi ya Tanzaniya yahawe n’iy’u Rwanda bashoboye gufata bamwe mu bacyekwaho ibyaha.

Yagize ati” Dufite ikibazo cy’iterabwoba kandi iki n’igihe cyo kurirwanya. Ndababwiza ukuri ko binyuze mu guhanahana amakuru twahawe n’u Rwanda twashoboye gufata bamwe mu bacyekwaho ibyaha.”

Yakomeje ashimira Polisi y’u Rwanda uburyo ibumbatira amategeko no gucunga  umutekano w’abantu n’ibintu byabo bituma bakora neza mu guteza imbere igihugu cyabo.  Yavuze ko abantu bagomba kubahiriza   amabwiriza bahabwa n’inzego z’ubuzima mu  kwirinda icyorezo cya COVID-19 kandi bagakora cyane kugira ngo biteze imbere.

Biteganyijwe ko uruzinduko rwa IGP wa Polisi ya Tanzaniya n’intumwa ayoboye ruzamara iminsi ine, bazasura bimwe mu bigo n’amashami  bya Polisi y’u Rwanda birebera ibimaze kugerwaho.

(Src:RNP)

Leave A Reply

Your email address will not be published.