Ababyeyi n’abarezi bishiniye icyemezo MINEDUC yafashe cyo kongera gusibiza abanyeshuli

4,473
Mineduc Rwanda - Amashusho ~ Images

Nyuma yo gutangazwa ko abanyeshuri basaga 60,000 baje mu cyiciro cya gatanu (unclassified division) bakwiye gusibizwa, ababyeyi n’abarezi batandukanye mu gihugu bagaragaje ko bishimiye iyi ntambwe ikomeye itewe mu kwimakaza ireme ry’uburezi ryari rimaze igihe kinini ryugarijwe n’ibibazo bitandukanye.

Biririma Juvens, umwe mu babyeyi ufite abana babiri barangije amashuri yisumbuye, yagize ati: “Byarambabazaga kubona hari bamwe mu bana barangizaga umwaka w’amashuri abanza batazi gusoma no kubara nk’uko bikwiye, wanakurikirana ugasanga si uko batari kubishobora ahubwo byaraturutse ku kuba baragiye bimurwa batarasobanukirwa n’ibyo bakwiye gukora.”

Umwarimu wigisha kuri GS. Murambi II mu Karere ka Kicukiro nawe ati: “Kwimura abanyeshuri batakoresheje ubwenge bwabo byagiraga ingaruka ku bushake bwabo bwo kwiga, bigakurizamo ubunebwe. Uretse abatsinzwe ibizamini bya Leta, iyi gahunda ikwiye kwimakazwa guhera mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.”

Undi mwarimu uzwwi nka BIZIREMA Sylvain, wigeze kuba umwarimu w’indashyikirwa mu mwaka wa 2019, nawe yagaragaje ibyishimo bye nyuma y’icyemezo cyafashwe na MINEDUC, yagize ati:”Ndumva nezerewe cyane, kino kintu wabonaga kitameze neza gato, cyaratubangamiraga, cyatumye guharanira gutsinda bivaho burundu, byatumaga umwana adashyira imbaraga mu masomo cyane ko yabaga yizeye ko n’ubundi azimuka, ubu hari icyizere ko ibintu bigiye kuba byiza, cyakora bizafata igihe, gusa bizaba byiza”

Numa y’aho Guverinoma ifatiye icyemezo cyo guhagarika promotion automatique, Minisiteri y’Uburezi yahaye amabwiriza ibigo by’amashuri ko mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri abanza, umwana agomba kwimurwa ari uko azi gusoma neza, kwandika no kubara hashingiwe ku biteganywa n’integanyanyigisho zo muri icyo kigero cy’imyigire n’imyigishirize.

Mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza, gusibiza abanyeshuri bisigaye bikorwa n’akanama gashinzwe gusibiza, kwimura no kwirukana gashingiye kuri raporo yatanzwe n’umwarimu.

Mu gihe umunyeshuri asibiye, urwego rwafashe icyo cyemezo, rugaragaza impamvu kandi rugafata ingamba zihamye zatuma arushaho gukora neza mu mwaka w’amashuri ukurikiraho.

Muri icyo cyiciro, umwana yirukanwa ari uko afite imyitwarire mibi itatuma akomeza kwigana n’abandi.

Mu cyiro cya kabiri cy’amashuri abanza, mu gihe umunyeshuri arangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ntashobore gutsinda ikizamini cya Leta, ahabwa amahirwe yo gusibira kugira ngo azashobore gukora neza mu mwaka ukurikira. Icyo ni na cyo cyemezo cyafashwe ku banyeshuri basoza icyiciro rusange.

Comments are closed.