Zimbabwe igiye kohereza abarimu mu Rwanda mu kuzahura ireme ry’uburezi

4,070
Kwibuka30
Zimbabwe and Rwanda sign five MOUs - Zimbabwe Situation
Leta ya Zimbabwe yemeye ubusabe bwa Prezida Kagame yaabye icyo gihugu kuyitera ingabo mu bitugu ikayiha abarimu bazafasha ab’u Rwanda mu kuzahura ireme ry’uburezi.

Leta ya Zimbabwe yatangaje ko yatangiye gukora ku busabe bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame bwo koherereza u Rwanda abarimu bashoboye bagira uruhare mu gushyigikira urugendo rwo kwimakaza ireme ry’uburezi mu Gihugu.

Ni nyuma y’igihe kigera ku cyumweru Perezida Kagame agejeje icyo cyifuzo ku ntumwa za Zimbabwe zari zitabiriye Inama y’Ubucuruzi n’Ishoramari ihuza u Rwanda na Zimbabwe yabaye mu gihe cy’iminsi itatu guhera ku wa 28 Nzeri 2021, ihuje abasaga 200.

Ku munsi wa kabiri taliki ya 29 Nzeri, ni bwo Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rukeneye cyane abarimu b’inararibonye baturutse muri Zimbabwe, yagize ati: “Ndabasaba ko ibyo mwabikoraho vuba kuko ibyo ni byo twavuze. Umubare wose mwabona, abarimu bashoboye ntekereza ko twabakira kuko turabakeneye byihutirwa.”

Kwibuka30

Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Umurimo n’Imibereho myiza y’Abaturage Prof Paul Mavima, yavuze ko Guverinoma ya Zimbabwe yashimishijwe no kwakira ubusabe bw’u Rwanda bwo kurwoherereza abarimu.

Yagize ati; “Nashimishijwe n’uko Perezida w’u Rwanda yaduhamagariye kubaha abarimu. Tugiye kubikoraho byihuse kugira ngo dufatanye mu kubaha abarimu bakenewe. Ndetse iyi ni intambwe y’urugero rwiza yakwifashisha no mu zindi nzego. Dufite abaganga bajya gukora mu mahanga, dufite n’abenjenyeri bagiye gukora mu bice bitandukanye”.

Prof. Mavima yakomeje avuga ko igisigaye ari uko Leta ya Zimbabwe yatangira kubyaza umusaruro ayo mahirwe yo kugira abakozi bafite ubushobozi bwo gukora mu mahanga.

Igihugu cya Zimbabwe ni kimwe mu bihugu bya Afrika gifite ijanisha rinini ry’abaturage bize ndetse bakagera ku kigero cyo hejuru nko Phd.

Biteganijwe ko bano barimu nibaza bazakemura ikibazo cy’ubuke bw’abarimu bashoboye mu Rwanda. Kugeza ubu ariko ntibiratangazwa cyangwa ngo bimenyekane igihe abo barimu bazagera mu Rwanda, ikindi kibazo gihari kugeza ubu ni uko hari abandi barimu benshi bicaye kandi baratsinze ibizami cyangwa barajonjowe.

Teachers deserve better salaries - Zimbabwe Situation

Comments are closed.