Urwego rw’umutekano rwaje ku isonga mu bipimo by’imiyoborere.
Ubushakashatsi bwa munani ku bipimo by’imiyoborere mu Rwanda, bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bwagaragaje ko inkingi y’umutekano n’umudendezo yongeye kuza ku isonga n’amanota 95.47% mu zindi nkingi umunani zakozweho ubushakashatsi.
Ubwo bushakashatsi bwiswe “Rwanda Governance Scorecard”(RGS) bugaragaza ko inkingi iza ku mwanya wa nyuma ari ijyanye n’Imiyoborere y’Ubukungu n’Amasosiyete yagize amanota 74.65%.
RGB ivuga ko imibare yavuye mu bushakashatsi bw’umwaka wabanje na yo yashyiraga inkingi y’umutekano e ku mwanya wa mbere n’amanota 95.44%, mu gihe inkingi yo gushora imari mu iterambere ry’abantu n’imibereho myiza yashyizwe ku mwanya wa nyuma n’amanota 73.32%.
Umuhango wo kumurika ubu bushakahsatsi wabereye i Kigali ukaba witabiriwe n’abahagarariye ibigo bya Leta, abikorera, sosiyete sivile, ibigo by’ubushakashatsi n’iby’amashuri makuru ndetse n’ibigo by’abafatanyabikorwa mu iterambere.
Ubu bushakashatsi ngarukamwaka butangazwa kugira ngo bufashe inzego zose gusuzuma uko imiyoyorere ihagaze mu Rwanda.
Bwubakirwa ku nkingi umunani arizo; Iyubahirizwa ry’amategeko, Uburenganzira mu bya politike n’ubwisanzure bw’abaturage, Imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, Umutekano n’umudendezo, Kuzamura imibereho myiza y’abaturage, Kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, Ireme ry’imitangire ya serivisi ndetse n’Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi.
Ubu bushakashatsi bukozwe ku nshuro ya 8 bushimangira ko inkingi esheshatu mu munani zigenzurwa zagize amanota ari hejuru ya 80%. Inkingi yagaragaje impinduka mu buryo budasanzwe ni ijyanye n’Ireme rya Serivisi Zitangwa yiyongereyeho amanota 3.55%.
Ubuyobozi bwa RGB buvuga ko inkingi y’imitangire ya serivisi ari bwo bwa mbere igize amanota 80% kuva hatangira gukorwa ubushakashatsi ku gipimo cy’imiyoborere mu mu mwaka wa 2010.
Umuyobozi Mukuru wa RGB Dr. Usta Kayitesi yavuze ko ku bijyanye n’Imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, urubyiruko rw’abakorerabushake rwagize uruhare rukomeye mu kongera amanota y’iyo nkingi.
Ati: “Ubukorerabushake bw’urubyiruko mu gihe cy’icyorezo bwongereye amanota inkingi y’uruhare rw’abaturage ruhagaze ku manota 89.06% mu gihe Imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza ifite amanota 84.19%.”
Intego zo gutangaza ubu bushakashatsi ni ugutanga amakuru asesenguye kandi yizewe ku miyoborere, no kuba isoko ishingiye ku bimenyetso mu kumenyesha politiki, gufata ibyemezo no kuyishyira mu bikorwa ndetse no kugira uruhare mu bumenyi bushingiye ku miyoborere mu by’ubukungu, imibereho myiza na Politiki mu Rwanda.
Comments are closed.