RUsizi: Kwizera arakekwaho kwicisha se umubyara inyundo.

5,359
Rusizi : Umusore uvugwaho imyitwarire idahwitse arakekwaho kwicisha se inyundo

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko wo mu Karere ka Rusizi, uvugwaho kuba asanzwe afite imyitwarire idahwitse, arakekwaho kwica se umubyara akoresheje inyundo.

Uyu musore witwa Kwizera Eric, arakekwaho kwica se witwa Ndagijimana Celestin ku wa Kane tariki ya 14 Ukwakira 2021, bibera mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Mushaka, Umudugudu wa Gakombe mu Karere ka Rusizi.

Amakuru avuga ko uyu musore yari asanzwe ari we mwana wabanaga na se ndetse na mukase kuko nyina yarapfuye, Se aza gushaka umugore wa kabiri.

Uyu musore yari yaravuye mu ishuri ajya gukora akazi ko guterura imizigo akaba yavugwagaho imyitwarire itari myiza.

Nyirangendahimana Mathilde uyobora Umurenge wa Rwimbogo avuga ko mu mezi atandatu ashize uyu musore yigeze gushyamirana na nyakwigendera gusa ko ubu bari babanye neza, hakekwa ko bapfuye amakimbirane yo mu ngo.

Nyirangendahimana yasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo, babaganiriza ndetse bakabagira inshuti hirindwa ko bakurana imyitwarire mibi.

Yagize ati “Abantu bagerageza kubana neza mu mibereho yabo, abana tukabagira mu nshingano kuva ari bato ari ukubigisha, tukabigisha, ari ukubaganiriza, tukabaganiriza.”

Yakomje agira ati “Nubwo abantu baba barababyaye ariko bagakwiye kugaruka bakaba n’inshuti z’abana ku buryo batajya mu cyiciro cy’ibihazi ngo bakore ibyaha ndengakamere.”

Uyu musore yahise atabwa muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gashonga, nyakwigendera we yahise ashyingurwa.

(Src:Ukwezi)

Comments are closed.