Nyuma y’uko inzoga yitwa UMUNEZA ihitanye abantu, Rwanda FDA yanzuye guhagarika uruganda rwayengaga

4,547
May be an image of drink

Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abantu bari bamaze guhitanwa n’ikinyobwa cya UMUNEZA, kuri uyu munsi, Rwanda FDA yategetse ko uruganda rwenga iyo nzoga rwaba ruhagaze.

Muri iyi minsi ku masoko y’u Rwanda urahasanga inzoga nyinshi kandi z’ubwoko bwinshi zose zikorerwa hano iwacu mu Rwanda, benshi mu bazinywa yewe n’abatazinywa bashidikanya ku buziranenge izo nzoga ziba zikoranywe, ariko banyir’inganda zikora izo nzoga bakemeza ko zujuje ubuziranenge ndetse ko ziba zaragenzuwe n’ikigo RWANDA FDA, ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyobwa bikorwa n’inganda z’imbere mu gihugu ndetse n’izituruka hanze ko ibyo binyobwa bidafite ingaruka mbi kubazikoresha.

Nubwo bimeze bitya, abantu benshi bemeza ko izi nzoga ziri kwangiza ubuzima bw’abatari bake, nkaho usanga abenshi babyimbye inda, abandi bakabyimba amatama, ndetse hari n’amakuru avuga ko muri iki gihe Abanyarwanda benshi barwaye indwara y’umwijima ikaba ahanini ngo yaba iterwa n’izo nzoga benshi bemeza ko zitaba zujuje ubuziranege.

Mu minsi mike ishize, hakomejwe kuvugwa amakuru y’abantu bahitanywe n’izo nzoga, bituma Leta na ministeri zigera kuri eshatu zihuriye ku mibereho n’ubuzima bw’abantu ziterana kugira ngo zongere zirebere hamwe niba koko bino binyobwa byose byengerwa mu Rwagasabo zujuje ubuziranenge, ibi bikozwe nyuma y’aho inzoga yitwa UMUNEZA, ikorwa n’uruganda RWABEV Ltd yo mu Karere ka Bugesera.

Nyuma y’igenzura ryakozwe n’izo ministeri, hanzuwe ko icyo kinyobwa UMUNEZA gihagarikwa nyuma yaho bigaragaye ko iyi nzoga irimo ikinyabutabire cyitwa methanol ku kigero cyo hejuru.

May be an image of text

Comments are closed.