Afrika y’epfo: Umuryango wubahirije ubusabe bwa Desmond Tutu bwo gutwika umurambo we

6,482
Kwibuka30

Biteganyijwe ko imihango ya nyuma yo gusezera kuri Musenyeri Desmond Tutu warwanyije cyane ivangura ry’Abirabura muri Afurika y’Epfo izaba ku wa Gatandatu tariki 1 Mutarama 2022, nyuma yaho umurambo we ugatwika.

Icyemezo cyo gutwika umurambo w’uyu mugabo niwe wacyifatiye ubwe mbere y’uko yitaba Imana. Yavuze ko napfa umurambo we uzatwikwa, ivu rigashyirwa muri Katederali yitiriwe Mutagatifu George. Impamvu yahisemo uru rusengero ngo ni uko ariho yamaze igihe kinini akorera umurimo w’Imana.

Kwibuka30

Ku wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021, nibwo umurambo wa Desmond Tutu wagejejwe muri uru rusengero ruri kuberamo ibikorwa byo kumusezera. Amasengesho yo kumuherekeza bwa nyuma ateganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.

Ku wa 26 Ukuboza nibwo amakuru y’uyu mukambwe w’imyaka 90 yamenyekanye. Yari amaze imyaka irenga 20 afite uburwayi bwa Cancer.

Desmond Tutu yamenyekanye nk’umuntu wiyemeje guhirimbanira amahoro aho ariho hose ku Isi cyane ku Mugabane wa Afurika. Ibi byatumye ahabwa n’igihembo cya Nobel.

Comments are closed.