Ruhango: Umuturage wuzuye umujinya yagerageje gutwika imodoka ya Gitifu nyuma y’uko Umurenge umusenyeye inzu.

6,531

Umuturage witwa Alexis Rutagengwa yagerageje gutwika imodoka y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge (Gitifu) nyuma y’aho ubuyobozi bw’uUmurenge bumusenyeye inzu kubera kubaka bitubahirije amategeko.

Kuri uyu wa kabiri mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagali ka Nyamagana umuturage witwa Rutagengwa Alexis, mu rwego rwo kwihimura yagerageje gutwika imodoka y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge (Gitifu) nyuma y’aho umuyobozi w’Umurenge ahagarariye igikorwa cyo kumusenyera inzu bivugwa ko yubatswe mu buryo budakurikije amategeko

Gitifu NEMEYIMANA J.Bosco yemeje iby’aya makuru avuga ko koko uwo muturage yagerageje gutwika imodoka ya gitifu ariko abaturage bari bahari bagerageza kumubuza no kuyizimya kuko yari itangiye gufatwa n’inkongi.

Gitifu Jean Bosco yakomeje avuga ko kugeza ubu Bwana Alexis yahunze hakaba hataramenyekana aho aherereye ubu. Ku murongo wa terefoni yaganiriye n’umunyamakuru wacu agira ati:“Mu by’ukuri uyu mugabo nta n’ubwo duhuye namumenya, gusa nzi ko twagiye iwe mbere, tumubwira ko aho yubatse ari mu manegeka kandi ko hashobora gushyira ubuzima bwe n’abe mu kaga, ariko igitangaje ni uko nyuma twasubiyeyo dusanga ahubwo yamaze kuhimukira we n’umuryango we, icyo gihe twahise dutangira igikorwa cyo kuhasenya”

Umwe mu baturage bari begereye ahabereye ayo mahano yagize ati:”Mu gihe Gitifu yari ahagarariye icyo gikorwa cyo gusenya, Alexis yahise anyaruka ajya kugura lisansi, mu kanya gato twabonye aje afite lisansi muri casque ya moto, aba ayisutse ku modoka ya gitifu, ashumikaho umwambi aratwika, ariko kuko twari hafi twagerageje gutabara, turazimya itarakongoka”

Bwana J.Bosco yakomeje gusaba abaturage kubahiriza amategeko cyane cyane mu bijyanye n’imiturire ndetse anasaba ko bakwirinda kugira umujinya w’umuranduranzuzi.

Comments are closed.