USA: Abasirikare 34 ba USA bagize ihungabana nyuma y’ibitero bagabweho n’igihugu cya IRAN

14,405

Igisirikare cya LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA cyatangaje ko hari abasirikare bacyo bagera kuri 34 bagize ikibazo cy’ihungabana nyuma y’ibitero Iran yabagabyeho.

Umuvugizi w’ubunyamabanga bukuru bw’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Jonathan HOFFMAN yatangaje ko igitero giherutse kugabwa n’igihugu cya Iran ku birindiro bibiri by’ingabo za USA mu gihugu cya IRAQ cyateye ibibazo by’ihungabana abasirikare bayo bagera kuri 34.

Bwana Jonathan Yavuze ko 8 muri abo basirikare batahanywe muri Amerika kurizwayo, abandi 9 bagiye kuvurizwa mu gihugu cy’Ubudage, 16 bari kuvurirwa muri Iraq, undi umwe yagiye kuvurirwa mu gihugu cya Koweit. Nyuma y’icyo gitero cyabaye ku italiki ya 8 Mutarama 2020 Prezida DONALD TRUMP yavuze ko ata musirikare n’umwe wapfuye cyangwa agire ikibazo icyo aricyo cyose muri ibyo bitero.

Paul RIECKHOFF uhagarariye abasezerewe mu gisirikare cya Amerika yavuze ko ababajwe n’iyo mibare ndetse anenga cyane Prezida Trump kuba ataratanze ayo makuru kuko kubwe buri Munyamerika afite uburenganzira bwo kumenya uburyo abano babo bamererwe ku rugamba. Asubiza ku kibazo cy’abanyamakuru ku mpamvu atigeze abitangaza, Trump yavuze ko yabonaga ari ikibazo gito kitari ku rwego abantu bari kubitekerezaho.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 8 Mutarama 2020 nibwo Leta ya Teheran muri Iran yagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Leta Zunze ubumwe za Amerika muri Iraq mu rwego rwo kwihora igitero Amerika yagabye maze gihitana umwe mu ba generali wari ukomeye unakunzwe muri Iran.

Comments are closed.