Kigali: Umwuga w’ubunyonzi ugiye kujya ukorwa kinyamwuga

10,648
Kwibuka30

Hatangiye ubukangurambaga ku basanzwe bakora umwuga wo gutwara abantu ku magare ku buryo umwuga bakora wakorwa kinyamwuga.

Ubunyonzi ni umwe mu myuga ikorwa n’abantu benshi kandi ifasha cyane abantu mu ngendo zitandukanye, mu mujyi wa Kigali ukunze kubona abanyonzi mu duce tumwe na tumwe tw’umujyi, ndetse no mu nkengero zawo, usibye mu mujyi wa Kigali, mu Rwanda hose cyane cyane mu dusantire ntiwabura abanyonzi bunganira ibindi binyabiziga mu gutwara abantu n’ibintu, ariko nubwo bimeze, uwo mwuga wakunze kunengwa kuba abawukora batarize amategeko y’umuhanda bityo bakaba bateza impanuka mu muhanda, nabo bakaba babigenderamo bakagira ikibazo.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye, kuri uyu wa gatanu taliki ya 24 Mutarama 2020 mu cyumba, cy’inama cy’umugi wa Kigali habereye inama yayobowe n’ubuyobozi bw’umugi wa Kigali ku bufatanye bwa Polisi y’igihugu n’ikigo cy’ubwishingizi cya Radiant ibahuza n’abahagarariye amakoperative y’abakora mwuga wo gutwara abantu ku magare bazwi nk’Abanyonzi, Muri iyo nama yari iyobowe na Dr NSABIMANA umuyobozi wungirije mu mujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo, hemejwe ko mu rwego kwirinda no kugabanya impanuka ku banyonzi, abanyonzi bagiye kujya bambara ingofero zibakingira mu gihe bakora impanuka, ndetse bagahabwa n’amatara ndangacyerekezo.

Kwibuka30

Izi nizo ngofero zizajya zambarwa n’abanyonzi mu kubarinda kubabara mu mutwe mu gihe yagize impanuka

Usibye ibyo na none, abanyonzi bagiye kujya biga amategeko y’umuhanda kugira ngo umwuga wabo unoge kandi ukorwe kinyamwuga nk’indi yose.

Byitezwe ko ino gahunda igiye gutangirira mu mugi wa Kigali izagenda ikwirakwizwa mu gihugu hose mu rwego rwo kugabanya impanuka mu gihugu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.