Mali: Ibrahim Boubacar Keita wigeze kuyobora Mali azashyingurwa kuwa gatanu
Gahunda n’itariki yo gushyingura Ibrahim Boubacar Keita wahoze ari Perezida wa Mali yamaze gushyirwaho n’umuryango we, ndetse n’abayobozi muri Guverinoma y’inzibacyuho ya Mali, akazashyingurwa ku itariki 21 Mutarama 2021, ariko ngo ibiganiro bigamije kunoza izindi gahunda zijyanye n’umuhango wo kumushyingura zirakomeje.
Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Perezida Ibrahim Boubacar Keïta (IBK), witabye Imana ku itariki 16 Mutarama 2022, afite imyaka 76 y’amavuko, ukazabera i Bamako mu Murwa Mukuru wa Mali, nk’uko tubikesha ikinyamakuru ‘Jeune Afrique’.
Mu gihugu cya Mali hashyizweho icyunamo cy’iminsi itatu (3), amabendera yose yururukijwe ahakorera inzego za Leta hose, nk’uko byategetswe na Guverinoma y’icyo gihugu.
Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Nyakwigendera, ku rwego rw’igihugu uzatangira saa yine za mu gitondo (10h00) ku isaha yo muri Mali, nyuma umurambo ujyanwe aho yari atuye, ahitwa i Sébénikoro.
Gusa kugeza ubu, ngo ntibiratangazwa aho umubiri wa nyakwigendera IBK uzashyingurwa.
Comments are closed.