Umunya Polonye yanditse amateka yo gukora igare rya 7.4m

7,093
Yaciye agahigo ko gukora igare rirerire...

Umunya Pologne witwa Adam Zdanowicz yakoze amateka akomeye akora igare rireshya na metero 7.4

Umugabo w’umunya Pologne uzwi ku izina rya Adam Zdanowicz yanditse amateka akomeye ku isi nyuma yo gukora Igare rirerire ku isi rireshya na 7.41 m kandi ritwarwa n’uwarikoze.

Urebye neza, ntiwakeka ko iki kintu kimeze nk’igiti cya Noheri ari igare.

Abantu bazi uno mugabo bavuze ko no mu busanzwe kunda gukora ibintu bidasanzwe kandi binini nkaho muri 2009 nabwo yari ygerageje akora ikindi kigare nacyo kirekire.

Ati: “Kuzamura ibitekerezo byanjye bikagera ku rwego rwo hejuru bintera ibyiyumvo ko hari icyo nagezeho kandi nkanyurwa. Kugera ku nzozi zanjye bintera kurushaho kugerageza ibintu bishya bitangaje kandi igare rirerire ni urugero rwiza rw’imyumvire yanjye n’imyizerere yanjye. »

Adam avuga ko iri gare aricyo kintu kinini kitigeze gikorwa mbere.

Byamutwaye hafi ukwezi gutegura no gushushanya iki gihangano, mu gihe gukora iri gare rikagenda byatwaye ibyumweru bitatu.

Adam yakoresheje ibikoresho byakoreshejwe kugira ngo yubake igare rye.

Comments are closed.