Perezida wa Malawi Chakwera yasheshe guverinoma yose ayishinja ruswa.
Lazarus Chakwera, Perezida wa Malawi yirukanye abagize Guverinoma ye bose abashinja ruswa.
Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo ku wa Mbere, Perezida Chakwera yavuze ko agiye guhangana n’icyo ari cyo cyose kijyanye n’imyitwarire idakurikiza mategeko ku bakozi ba Leta.
Yavuze ko mu minsi ibiri azaba yatangaje abagize guverinoma nshya.
Ba Minisitiri batatu bararegwa barimo uw’Ubutaka watawe muri yombi mu kwezi gushize kubera ikirego cya ruswa.
Minisitiri w’Umurimo yashinjwe kuyobya amafaranga ajyanye no kurwanya Covid, naho Minisitiri w’Ingufu aregwa kwivanga mu bijyanye n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri petrol agamije kubibonamo indonke.
Aba ba Minisitiri bose bahakana ibyo birego bibari ku mutwe.
Perezida Chakwera yagiye ku butegetsi muri 2020, yavuze ko azahangana na ruswa.
Mu Byumweru bibiri bishize hari Amadini akomeye muri Malawi yamubwiye ko nta mbaraga zihagije arimo ashyira mu guhangana n’ikibazo cya ruswa.
Comments are closed.