Nyarugenge: Babiri bafatanwe ubutumwa buhimbano bugaragaza ko bipimishije COVID-19

6,321

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Mutarama, abapolisi bakorera mu ishami rishinzwe ibazamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga bafashe abagabo babiri bari bafite ubumwa buhimbano bugaragaza ko bipimishije Covid-19.

Abafashwe ni Niyongoma Alphonse w’imyaka 44 na  Muhoza Dieudonné w’imyaka 38, bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, muri sitade ya Kigali Nyamirambo.

Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko bariya bantu bafatiwe ku marembo bashaka kwinjira muri sitade ngo bakore ibizamini by’agateganyo byo gutwara ibinyabiziga.

Yagize ati “Mbere y’uko abantu batangira gukora ibizamini abapolisi babanza kugenzura ibyangombwa by’abaje gukora ibizamini. Babonye bariya bantu baje gukora ikizamini ariko ubutumwa bwa RBC bugaragaza ko bipimishije Covid-19 ndetse ko ari bazima, ariko byagaragaye ko ubwo butumwa  atari umwimerere  ahubwo ari ubuhimbano.

Yavuze ko bamaze gufatwa bavuze ko batipimishije ahubwo bagahitamo guhimba ubutumwa bwa RBC.

CSP Sendahangarwa yakomeje avuga ko abafashwe uko ari babiri  baturutse mu Karere ka Gatsibo ariko uwo bafatanije guhimba no kohererezanya ubu butumwa ntabwo biramenyekana neza aho atuye. Yakomeje akangurira abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Yagize ati” Turakomeza gukangurira abantu muri rusange ndetse n’abarimo gukora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga ko bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 kugirango birinde kandi barinde bagenzi babo. Guhimba ukanakoresha icyemezo icyo ari cyo cyose gihanwa nk’ibindi byaha byo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.”

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo kugira ngo hatangire iperereza

Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Comments are closed.