U Rwanda rwaje ku mwanya wa 52 ku Isi mu kurwanya ruswa, ruvuye kuwa 49 rwariho mu 2020

6,897
Kwibuka30

Icyegeranyo mpuzamahanga kigaragaza uko ruswa ihagaze ku Isi (CPI2021), cyashyize u Rwanda kumwanya wa 52 n’amanota 53, ruvuye ku mwanya  wa 49 rwariho  mu 2020.

Iki cyegeranyo cyatangajwe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 25 Mutarama 2022.

U Rwanda rwavuye ku mwanya wa 51 mu mwaka wa 2019 rugera ku wa 49 mu 2020, icyo gihe rwari rwagize amanota 54. Bisobanuye ko mu mwaka wa 2021, u Rwanda rwasubiye inyuma mu manota ndetse no ku mwanya.

U Rwanda ruri muri 1/3 cy’ibihugu byagize amanota ari hejuru ya 50%, mu gihe 2/3 by’ibihugu ku Isi bibarizwa munsi y’ayo manota. Bisobanuye ko ibihugu biri munsi y’umurongo bifite ikigereranyo cya ruswa kiri ku rwego rwo hejuru.

Ibihugu bya Denmark, Finland na New Zeland byanganyije amanota ku mwanya wa mbere, aho bifite amanota 88%.

Kwibuka30

Ubuyobozi bw’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International) butangaza icyo cyegeranyo, butangaza ko muri rusange ikigereranyo cya ruswa ku Isi yose kitahindutse, nubwo mu bihugu bimwe na bimwe nk’u Rwanda byagiye bibamo impinduka ku myanya bigasubira inyuma, ndetse n’ibindi bikiyongeraho amanota.

Icyorezo cya COVID-19 na cyo cyabaye imwe mu mpamvu zatanzwe mu bihugu bitandukanye mu guhonyora uburenganzira bwa muntu no kwirengagiza kubahiriza gukurikiza amahame remezo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda Apollinaire Mupiganyi, avuga ko  uretse kuba COVID-19 yaragize ingaruka ku kurwanya ruswa, ruswa na yo yagize uruhare mu kubangamira ingamba zo kurwanya icyo cyorezo mu buryo bumwe cyangwa ubundi haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Iki cyegeranyo gikorwa n’um uryangoTransparency Internationa ikanagitangaza, gifasha mu rugamba rwo gukomeza kongera imbaraga ahakiri ibyuho bya ruswa mu nzego zitandukanye.

Ibihugu 27 ni byo byagize amanota ari hasi cyane kurusha ibindi, mu gihe ibihugu 10 biza ku myanya y’imbere bifite amanota ari hejuru ya 80%.

Igihugu cyo muri Africa kiza imbere kuri uru rutonde ni Seychelle iri ku mwanya 23, ikaba ifite amanota 70%.

Somalia, Syria na Sudan y’Epfo nibyo bihugu biza mu myanya itatu ya Nyuma, aho Somalia na Syria zifite amanota 13%, mu gihe Sudan Y’Epfo y’180 ari nawo mwaya wa nyuma ifite amanota 11%.

Comments are closed.