Icyorezo cya CORONA VIRUS kimaze kugera muri Kenya
Cya cyorezo kimaze iminsi gihangayikishije isi kimaze kugera muri Kenya.
Igihugu cya Kenya kimaze gutangaza ko bya bicurane bya Corona Virus bimaze kugera muri icyo gihugu. Uwo muntu wasanzwemo ibyo bicurane yafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cyitiriwe Jomo Kenyatta mu mujyi wa Nairobi. Leta ya Kenya yakomeje kuburira abaturage bayo bajya mu gihugu cy’Ubushinwa kwirinda kugera mu mujyi wa Wuhan.
Icyorezo cya CoronaVirus gihangayikishije isi ubu hamaze kugaragazwa abagera kuri 2,684 bafashwe. Igihugu cy’u Rwanda cyamaze gufata ingamba zo kugikumira ku buryo buri muntu ugeze ku kibuga cy’indege ahita apimwa.
Comments are closed.