Nigeria: Yararanye indaya bucya yapfuye urw’amarabiranya

9,130

Umusore wo muri Leta ya Delta muri Nigeria yapfuye amarabira nyuma yo gutahana n’indaya.

Byabaye mu ijoro rishyira ku wa Gatatu mu gace ka Jesse, mu bwami gakondo bwa Idjere nkuko ikinyamakuru The Guardian cyo muri Nigeria cyabitangaje.

Bivugwa ko uwo musore yatahanye indaya ayivanye ku muhanda aho zitegera, akajya gusambanira nayo mu rugo rw’inshuti ye.

Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, umusore yaheze umwuka.

Hari amakuru avuga ko iyo ndaya yahise ijyana uwo musore kwa muganga muri Sawbrade Hospital, ikamusigayo. Icyakora, yasize itwaye telefone ye n’ikarita ya banki.

Kubera ko iyo ndaya itari izwi muri ako gace barayemo, abaturanyi bagaragaje ko batayizi, uwo bazi ni umusore wari watije mugenzi we inzu.

Comments are closed.