Kunyurwa n’imitangire y’akazi byarazamutse- Raporo ya Sena

6,510

Raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena yamurikiwe abasenateri, yagaragaje ko uburyo abantu banyurwa n’imitangire y’akazi bwiyongereye, kuko byavuye kuri 70.9% muri 2015/2016, bigera kuri 82.9% 2020/2021.

Iyi raporo kandi igaragaza ko ubujurire bw’abatishimira uburyo akazi gatangwa bwagabanutse bukava kuri 34% muri 2016-2017 bukaba bugeze kuri 26.9%.

N’ubwo Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta irimo gushyira mu bikorwa ihame remezo ryo kubaka Leta igendera ku mategeko, komisiyo y’inteko yakoze iyi raporo isanga hari ibikwiye kwitabwaho mu gukurikirana ibibazo byo gushyira abakozi mu myanya. 

Iyi komisiyo yasanze kugeze ubu 26.25% by’abapiganira imyanya bajurira, gusa ubujurire bugenda bugabanuka kuko muri 2016/2017 ubujurire bufite ishingiro bwari 34%. 

Perezida wa komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri Sena, Umuhire Adrie, yavuze ko hakiri ibibazo mu nzego za Leta, birimo guha akazi abadafite impamyabumyeni isabwa, n’abahabwa akazi badafite uburambe.

Yagize ati “Icyiciro cya mbere ni amakosa mu gushaka no gushyira mu myanya abakozi ba leta, n’ikibazo cyo guha akazi abakozi batamara imyaka itatu mu kazi bakoragamo”.

Avuga ko Ibi bibazo iyo unarebye muri raporo za komisiyo ishinzwe abakozi ba leta mu myaka 5 ishize ubona bigenda bigaruka mu bujurire batanga haba mu turere n’umujyi wa Kigali kuko ariho henshi ibibazo biva ubona bigenda bigaruka.

Bamwe mu basenateri bavuga ko hari ibikwiye kunozwa mu mitangire y’akazi mu nzego za leta birimo gushaka aabakozi mu buryo bw’ikoranabuhanga, harebwa ku bantu badafite ubushobobozi ku itumanaho cyane cyane abatuye mu cyaro kugira ngo nabo batangamirwa.

Nkusi Juvenal yavuze ko bigendanye n’amateka y’igihugu n’uburyo abantu bahabwagaga akazi, ngo ni ikibazo kiba gikomeye kigomba kwitababwaho, bikihutishwa kugirango amakosa arimo akosorwe, biyo amahame yo kugira imiyoborere itanga amahirwe kuri bose akubahirizwa.

Nkusi Juvenal yagize ati “Iriya komisiyo y’abakozi ba leta ni rumwe mu rwego rw’imiyoborere myiza bivuze ko bijyana n’amahame remezo y’imibereho myiza y’abaturage, no kugira imiyoborere itanga amahirwe ku bantu bose”.

Raporo y’iyi Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu, igaragaza ko hari intambwe yatewe aho gutanga raporo z’amapigana byazamutse bikava kuri 95.9% muri 2019-2020 bigera ku 100% muri 2020-2021.

RBA

Comments are closed.