Nyuma y’uko Adele aretse gutura muri Las Vegas kugeza na n’ubu haracyibazwa byinshi.

9,857
Adele promises Las Vegas shows will 'absolutely 100%' happen this year -  BBC News

Tariki 24 Mutarama uyu muhanzikazi uzwi cyane mu njyana ya pop, jazz ndetse na soul nibwo yatangaje ko atagituye I Las Vegas kubera covid-19 ingingo itavugwaho rumwe n’abantu kugeza ubu.

Byari byaratangajwe ko Adele Laurie Blue Adkins uzwi cyane nka Adele agomba kuzajya gutura I Las Vegas bikazabimburirwa n’igitaramo yagombaga kuzakora. Gusa amasaha 24 mbere y’uko ibirori nyirizina biba, mu marira menshi Adele yatangaje ko bitagishobotse ndetse asaba imbabazi abantu bose.

Hari benshi bagize icyo babivugaho. Mugihe Adam Lambert nawe yasabwe kugira icyo abivugaho we yasobanuye ko atabifata nko gukubitwa urushyi mu maso nk’uko benshi babivuze ahubwo ko yafashe icyemezo gikwiye cyane ko abafana be aribo bifuzaga ko aza gutura i Las vegas, maze avuga ko bakwiriye kubyumva.

Uyu muhanzikazi  w’imyaka 33 afite indirimbo zikunzwe cyane ziganjemo iziri kuri Album yasohoye muri 2021 zamuhesheje gutsindira Britt awards ku ndirimbo y’umwaka ndetse no kuri album y’umwaka.

(Inkuru ya Emmy Noah)

Comments are closed.