Rwamagana: Barindwi bakekwaho gupfumura amazu bafatanwe ibyo bibye

9,761
Kwibuka30

Polisi ikorera mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare yafashe abantu barindwi bacyekwaho kuba mu itsinda ry’abibaga abaturage mu Karere ka Rwamagana.

 Bafatiwe mu Mudugudu wa Cyimbazi, Akagali ka Ntunga, mu Murenge wa Mwurile, bafatanwa bimwe mu bikoresho bibaga harimo moto yo mu bwoko bwa TVS bicyekwa ko nayo bari bayibye.

Abafashwe ni Mukankiko Esperance w’imyaka 34, ari nawe wari ushinzwe gushaka abagura ibyo bibye, Majyambere Jean d’Amour w’imyaka 47 (umugabo wa Mukankiko), Nyungura Merivien w’imyaka 28, Hakizimana Louis bakunze kwita  Gakote afite imyaka 35, Habimana Emmanuel bakunze kumwita Emile w’imyaka 40, Muyizere Gilbert w’imyaka 24 na Dukuzimana Jean Pierre w’imyaka 23.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana  yavuze ko  bariya bantu bafatiwe  mu rugo rwa Mukankiko Esperance n’umugabo we Majyambere Jean d’Amour. 

Muri urwo rugo hafatiwe Moto yari yibwe ifite ibirango RF 696 H,amagare atatu, Camera igezweho yo gufotora (digital camera), udukoresha tubiri twifashishwa mu guteka icyayi (kettles), Amashyiga ya Gaze, radiyo ebyiri nini, ibikapu bine n’ibindi bikoresho byo mu nzu.

SP Twizeyimana yagize ati” Uriya Mukankiko niwe wari umukomisiyoneri w’ibintu bariya bantu babaga bibye barimo n’umugabo we Majyambere”.

Kwibuka30

Avuga ko biriya bintu byose byafatiwe muri urwo rugo bategereje abaguzi babyo, ndetse ko gufatwa kwabo byaturutse kuri moto yari yibwe umuturage wo muri Nyakariro atanga ikirego Polisi itangira kuyishakisha.

Hakoreshejwe ikoranabuhanga rya GPS rigeza abapolisi mu rugo rwa Majyambere na Mukankiko baba ariho basanga iyo moto na biriya bikoreso byose.

Yakomeje avuga ko moto yari yibwe na Habimana Emmanuel na Dukuzimana Jean Pierre bari bamaze kuyiba mu Murenge wa Nyakariro naho Nyungura Merivien yari yazanye igare yari yibye muri Gikomero.

SP Twizeyimana akomeza avuga ko bariya bantu bose bamaze gufatirwa muri ruriya rugo bahise bemera icyaha bemera ko bari bazanye ibyo bari bibye ngo bishakirwe isoko.

Bavuze ko ibintu babyiba mu bice bitandukanye mu Karere ka Rwamagana no mu tundi turere tuhakikije, biba bifashishije ibikoresho nk’ibisongo, ibyuma, imihoro n’imfunguzo z’amoko atandukanye bafunguza amazu,ibi nabyo barabifatanwe.

Batantu muri aba bantu si ubwa mbere bafatiwe mu byaha by’ubujura kuko harimo abagiye babifatirwamo ndetse inkiko zirabibahamya barafungwa.

Mu mwaka wa 2005  Habimana Emmanuel yafunzwe imyaka 5, afungirwa muri gereza ya Nyarugenge kubera ubujura, mu 2019 Dukuzimana yakatiwe imyaka 2 afungirwa muri gereza ya Ntsinda kubera ubujura.

Mu mwaka wa 2021 Majyambere Jean d’Amour yafuzwe inshuro ebyiri afungirwa muri Kigali Transit Center kubera ubujura kimwe na  Nyungura Merivien nawe yafungiwe muri icyo kigo azira ubujura na Hakizimana Louis bakunze kwita  Gakote nawe yari aherutse gufungurwa muri Kigali Transit Center.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yaboneyeho gukangurira abantu gushaka imirimo bakora bakareka ibyaha birimo ubujura. Yanakanguriye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari abo babonye biba cyangwa babacyeka.

Bariya bose uko ari barindwi bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwamagana kugira ngo hatangire iperereza.


Comments are closed.