Intumwa za Polisi ya Malawi ziri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda
Kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Gashyantare intumwa enye za Polisi ya Malawi ziyobowe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere, DIGP/A Merlyne Yolamu bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Ejo kwa kabiri tariki ya 22 Gashyantare basuye Polisi y’u Rwanda, ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru bakiriwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP, Jeanne Chantal Ujeneza. Yari kumwe n’abandi ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda bayobora amashami atandukanye.
Aba bashyitsi baje mu rugendoshuri ruzibanda ku gusura amashuri, ibigo n’amwe mu mashami ya Polisi y’u Rwanda, arimo ishami rishinzwe gukoresha imbwa mu bijyanye n’umutekano, ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba, bazanasura kandi ishami rishinzwe imicungire y’abakozi n’imiyoborere.
Ubwo yakiraga aba bashyitsi, DIGP/AP Ujeneza yavuze ko Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi bamaze igihe bafitanye imikoranire n’imibanire myiza ndetse hari na byinshi bamaze kugeraho.
Yagize ati” Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi tumaze igihe dufitanye imikoranire kandi n’ubu iracyakomeza, dusangira ubunararibonye n’ubumenyi mu gukomeza gushimangira umutekano w’abaturage bacu. Hari byinshi iyi mibanire imaze kutugezaho bifatika harimo amasezerano Polisi z’ibihugu byombi zasinye mu mwaka wa 2019”.
Akomeza agira ati” Aya masezerano akubiyemo ibijyanye no guhanahana amakuru mu kurwanya ibyaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge, kubaka ubushobozi mu bufatanye n’abaturage mu kwicungira umutekano, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse no kungurana ubumenyi binyuze mu mahugurwa.”
Mu ijambo rya DIGP/A Merlyne Yolamu yavuze ko uru ruzinduko hari byinshi bazarwungukiramo bijyanye no gusangira ubunararibonye mu by’umutekano.
Yavuze ko uru ruzinduko ruzibanda ku gusura ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya iterabwoba ndetse n’ishami rishinzwe gukoresha imbwa mu gucunga umutekano.
Yagize ati” Hari ibibazo by’iterabwoba byugarije isi yose, natwe tumaze igihe kitari kinini dushinze ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba. Ishami ryanyu ryo rimaze igihe kinini riraturusha uburambe n’ubunararibonye, twaje kurisura kugira ngo mugire ibyo mudusobanuriraho kugira ngo tujye kubyifashisha iwacu”.
Yongeyeho ati”zanasura ishami rishinzwe gukoresha imbwa mu gucunga umutekano, aho hose n’ahandi tuzahakura ubumenyi”.
Yakomeje ashima umusaruro umaze kuva ku mibanire iri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi.
Kuva mu mwaka wa 2016 kugeza ubu, abapolisi bakuru barindwi bo mu gihugu cya Malawi bamaze guhugurirwa mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze (NPC) harimo bane ubu barimo kwiga mu iri shuri.
Bahugurwa mu byiciro bitandukanye, harimo abahabwa amasomo ya ba ofisiye bakuru (Police Senior Command and Staff Course) ndetse hari n’abahawe amahugurwa ahabwa ba ofisiye bato (Police Junior Command and Staff Course, and Police Tactical Command Course).
Abapolisi bane bo mu Rwanda baherutse gukora urugendoshuri rw’iminsi itanu muri Malawi. Kuri ubu kandi muri Malawi hariyo abapolisi bakuru b’u Rwanda barimo gukurikira amasomo ajyanye n’imiyoborere muri iki gihugu.
Comments are closed.