Mu gihe USA uvumira ku gahera perezida Putin, Donald Trump arasanga ahubwo Putin ari umuhanga bidasanzwe

10,494
G20 Summit: Donald Trump, Putin Make Consensus Impossible | Time

Uwahoze ari Perezida wa Amerika Bwana Donald Trump arasanga igikorwa cya Putin cyo kwemera ubwigenge bw’intara ebyiri zabarizwaga muri Ukraine ari igikorwa cy’ubwenge.

Uwahoze ari perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Bwana Donald yishimiye cyane icyemezo cya Leta y’Uburusiya iherutse gufata cyo kwemera ubwigenge bw’izari intara ebyri z’igihugu cya Ukraine, abifata nk’igihamya ko perezida w’Uburusiya Bwana Vladmir Putin ari umuhanga cyane bidasubirwaho.

Ibi abivuze mu gihe igihugu cye kitishimiye na gato icyemezo cya Putin ndetse Amerika ikaba yahise ifatira igihugu cya Russia ibihano bikakaye harimo n’iby’ubukungu.

Ubwo itangazamakuru ryo muri Amerika ryamubazaga uko yakiriye igikorwa cya Putin cyo kwemera ku mugaragaro ubwigenge bw’izo Ntara ebyri, Bwana Donald Trump yagize ati:”Igitekerezo cyo kwemera ubwigenge bwa ziriya ntara ebyri ni igitekerezo cyiza cyane, kirimo ubwenge n’ubushishozi, nahoze mbibwira Abanyamerika kuva na kera ko Joe atari ku rwego rwo gutekerereza Amerika n’abanyemerika”

Bwana Trump yakomeje agira ati:”Jye ubwanjye nkibimenya, nahise mvuga mbega ibyiza! Ni igitekerezo cy’inyamibwa kandi cyakoranywe ubwenge, ubu Putin agiye guhita yoherezayo ingabo zigarura amahoro. Ni ingabo zikomeye. Biriya natwe dukwiriye kubikora ku mipaka yo mu Majyepfo (aho bagabanira na Mexique). Ni ubwa mbere mu buzima nabonye ingabo zigarura amahoro zingana kuriya, ni ubwa mbere nari mbonye intwaro zingana kuriya.

Nubwo Trump yashimagije Putin, ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iby’i Burayi byatangiye gufatira ibihano u Burusiya, bubushinja guteza akavuyo no kuvogera ubusugire bwa Ukraine.

Ibice u Burusiya buri kwiyomekaho byiganjemo abaturage bavuga Ikirusiya n’abandi bafite inkomoko muri icyo gihugu, dore ko Ukraine yahoze muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.

Mu mwaka wa 2014 u Burusiya nabwo bwiyomotseho intara ya Crimea yahoze ibarizwa kuri Ukraine.

Comments are closed.