Umugabo utavuga rumwe na Museveni wavuzweho guhungira mu Rwanda, ubu arabarizwa mu Budage.

4,470
Uganda: Critical author detained despite court release order | News | DW |  25.01.2022

Bwana Kakwenza Rukirabashaija utavuga rumwe na Leta ya Museveni biravugwa ko amaze guhungira mu gihugu cy’Ubudage.

Umwanditsi, n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu mu gihugu cya Uganda Bwana KAKWEZA Rukirabashaija biravugwa ko yamaze guhungira ku mugabane wa Burayi mu gihugu cy’Ubudage, bikuraho amagambo yari amaze iminsi avugwa ko uwo mugabo wakorewe iyicwarubozo muri za kasho za Kampala yaba yarahungiye mu Rwanda.

Aya makuru yemejwe n’umwunganizi we mu y’amategeko MeEron Kiiza wavuze ko uwo mugabo yageze mu gihugu cy’Ubudage kuri uyu wa kabiri.

Bwana KAKWEZA yari amze iminsi asaba Leta ko yamuha uburenganzira bwo kujya kwivuza ibikomere n’uburwayi yakuye muri gereza ubwo yari yafunzwe azira kuvuga amagambo atashimishije ubutegetsi bwa Perezida Museveni ndetse no gutuka umuhungu we General Kainerugaba.

Uganda: Critical author detained despite court release order | News | DW |  25.01.2022

Comments are closed.