DANIEL ARAP MOI wayoboye KENYA imyaka 24 yose yitabye Imana ku myaka 95

15,153

Umusaza DANIEL ARAP MOI wayoboye igihugu cya KENYA yaraye yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mukambwe DANIEL TOROITICH ARAP MOI yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 4 Gashyantare 2020 yemezwa na prezida Uhuru KENYATTA ndetse yihanganisha n’umuryango we. Bwana MOI yayoboye igihugu cya Kenya, aba prezida wa kabiri wicyo guhera mu mwaka wa 1978 kugeza mu mwaka wa 2002 asimburwa na MWAI KIBAKI.

Daniel Arap MOI niwe prezida wayoboye Kenya igihe kirekire kuko yayiyoboye imyaka 24 yose.

Bamwe bagiye bamushinja kureberera ruswa mu gihugu cye ikintu cyatumye ubukungu bumungwa cyane ku rwego rutarigeze rubaho, ariko na none benshi bakavuga ko yagize uruhare mu bikorwa remezo byinshi byubatswe muri Kenya kuko byinshi byubatswe mu gihe cye. Bwana ARAP MOI DANIEL wabaye mwalimu, atabarutse afite imyaka 95 y’amavuko, yapfiriye mu bitaro bikuru by’i Nairobi mu gihugu cye cya Kenya.

Hano yari kumwe na Mohamed Ally, wabaye igihangange mu mukino w’iteramakofi.

Comments are closed.