Mozambique: Perezida Nyusi yirukanye Minisitiri w’Intebe

6,747

Perezida wa Mozambique Filip Nyusi yirukanye Minisitiri w’intebe Carlos Agostinho do Rosário.

Yamusimbuje Adriano Afonso Maleiane, wari Minisitiri w’imari, wanagize uruhare mu kuvugurura imyenda ihishwe y’igihugu yafashwe mu buryo bwa ruswa yari yaroretse Mozambque.

Izi mpinduka zibaye mu rwego rwo kuvugurura guverinoma y’iki gihugu-bigaragara ko perezida Nyusi ashaka gukemura ikibazo cy’imiyoborere idahwitse na ruswa.

Abaminisitiri batanu birukanwe ntibarahabwa imyanya mishya.

Comments are closed.