byahinduye isura Perezida Putin yaburiye ibihugu biri kumufatira ibihano we nigihugu cye cy’ Uburusiya

7,873

Umukuru w’igihugu cy’Uburusiya Vladimir Putin avuga ko ibihano yafatiwe n’ibihugu by’Uburengerazuba kubera igitero yagabye muri Ukraine “bisa no gutangaza intambara”.

Perezida Putin yaburiye ibihugu biri...

akomeza agira ati: “Ariko Imana ishimwe ko itaba”.

Perezida Putin kandi yavuze ko kugerageza gushyiraho akarere kabujijwemo indege (Zone d’exclusion aérienne/No-fly zone) muri Ukraine kwaba ari ukwisuka muri iyo ntambara.

Yanze kandi igitekerezo cyo gushyiraho amategeko adasanzwe cyangwa amategeko yo mu ntambara mu Burusiya

Perezida Putin yavuze ibi mu ijambo yashyikirije ikipe y’abagore bakora mu ndege mu kigo cy’ishuri cya kompanyi y’indege Aeroflot hafi ya Moscow.

Kuva Uburusiya butangiye ibitero kuri Ukraine mu cyumweru gishize, ibihugu byo mu burengerazuba byafatiye ibihano bitari bike Uburusiya, harimo gufata umutungo Putin afite hanze, hamwe no gukura amabanki atari make y’Uburusiya mu ikoranabuhanga mpuzamahanga ryo guhanahana amafaranga (SWIFT).

Uretse ibi,kompanyi mpuzamahanga zitari nke zahagaritse ibikorwa byazo mu Burusiya. Ejo ku wa gatandatu, Zara, PayPal na Samsung, nayo yabaye andi makompanyi ahagaritse ibikorwa byayo by’ubucuruzi muri icyo gihugu.

Ibi bihano byose mu by’ubukungu bimaze gutuma ifaranga ry’Uburusiya rouble rita agaciro cyane.

Muri iri jambo rye, Perezida Putin yasobanuye akamaro k’iyi ntambara yo muri Ukraine,aho yemeje ko igamije gukingira abaturage b’iki gihugu bavuga ikirusiya abicishije mu cyo yise “gusenya igisirikare no gusenya imikorere y’aba Nazi” (demilitarisation and de-Nazification) muri Ukraine.

Yakomeje agira ati: “Igisirikare cyacu kizarangiza neza inshingano cyahawe. Aha nta mpungenge na nkeya mfite.Byose bigenda uko byapanzwe”.

Avuga kandi ko abasirikare babigize umwuga bonyine ari bo bari muri iyi ntambara kandi ko nta bacanshuro barimo.

Perezida Putin avuga kandi ko nta mugambi afite wo gushyiraho amategeko nk’ayo mu ntambara mu Burusiya,yongeraho ko umwanzuro nk’uwo wafatwa gusa mu gihe haba “igitero kivuye hanze”.

Ati: “Ariko icyo gihe sicyo turimo kandi ndizeye ko tutazakigeramo”.

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yatangaje ko guhera ku wa 24 Gashyantare ubwo igihugu cye cyatangizaga intambara muri Ukraine, kimaze gusenya ibikorwaremezo 2.037.

Mu byasenywe harimo indege z’intambara, ubwato bw’intambara, imodoka z’intambara n’ibindi nk’uko Xinhua yabitangaje.

Comments are closed.