Kamonyi: Polisi yagaruje amafaranga yari yibwe umuturage

6,902
Kwibuka30

Kwibuka30

Polisi ikorera mu Karere ka Konoye,kuwa Gatanu tariki ya 04 Werurwe, yagaruje amafaranga 800.500 muri miliyoni 1.200.000 yari yibwe umucuruzi witwa Theogene Nkuranga ucuruza ibigori mu duce dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali.

Aya mafaranga yibwe ku wa gatatu tariki ya 02 Werurwe, yibwa n’uwitwa Nsengumuremyi Francois akaba yafatiwe iwe mu rugo mu mudugudu wa Nyagacyamu, Akagali ka Muganza, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko uyu Nsengumuremyi kwiba amafaranga yafashwe kuko nyiri amafaranga yatabaje Polisi nyuma yo kwibwa aya mafaranga

Yagize ati “Kuwa Gatanu tariki 04 Werurwe  Nkuranga yahamagaye Polisi ayibwira ko ku wa Gatatu tariki ya 02 Werurwe  yibwe amafarnga n’umukozi we witwa  Nsengumuremyi yahaye akazi ko k’umucururiza ibigori mu Murenge wa Runda  bifite agaciro ka 1.200.000 Frw yamaze kubigurisha aho kuzanira amafaranga nyirayo yahise ayatwara yose aburirwa irengero.”

Polisi ikorera Karere ka Kamonyi yahise itangira kumushakisha  imufatira kuwa Gatanu iwe mu rugo mu mududugudu wa Nyagacamu ,mu Kagali ka Muganza afatwa asigaranye amafaranga 800.500 Frw muri miliyoni 1.200.000 Frw yari yibye, akimara gufatwa yavuze ko ayandi yayagurije umuntu”.

SP Kanamugire yagiriye inama abantu bose bafite ingeso yo kwiba ko babireka kuko inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage zakajije umurego wo kubafata, anabibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko

Yakomeje ashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru y’abajura biba abaturage,  anabasaba kongera ingufu mu kwicungira umutekano wabo n’ibintu byabo.

Nsengumuremyi yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda ngo akurikiranweho icyaha yakoze.

Comments are closed.