Intambara muri Ukraine: Umugore r’uruhinja rwe barapfuye nyuma y’iraswa ry’ibitaro

6,225

Amakuru avuga ko umugore utwite wakomeretse ubwo Uburusiya bwarasaga ibisasu ku bitaro ababyeyi babyariramo muri Ukraine, we n’uruhinja rwe bapfuye.

Amashusho amugaragaza atwawe kuri burankari, nyuma y’ibitero by’indege ku mu mujyi wa Mariupol kuwa gatatu w’icyumweru gishize, aho byibura abandi bantu batatu bapfuye.

Nyuma y’uko aho yari kubyarira harashwe, yajyanwe ku bindi bitaro.

Umugore yaje kubyara bamubaze, gusa umwana nta bimenyetso yagaragazaga byo kubaho.

Abaganga bavuga ko ubwo bageragezaga gukiza ubuzima bwa nyina w’umwana, yaje kumenya ko umwana we ari gupfa arasakuza cyane ati”Munyice nonaha”.

Bimaze kugaragara ko umwana yari akirimo kuvuka, bagerageje kuzura nyina ariko nyuma y’iminota 30 byaje kugaragara ko “nta kizere”.

Abaganga bavuga ko batigeze babona umwanya wo kumenya izina ry’uyu mubyeyi kugeza igihe umugabo we na se bazaga gutora umurambo we.

Abantu babashije guhunga umujyi wa Mariupol, uri mu majy’epfo ya Ukraine, batangaje inkuru z’ubwihebe n’agahinda, aho ingabo z’Uburusiya zakajije umurego muri uyu mujyi.

Ku cyumweru, umuryango mpuzamahanga utabara imbabare wasabye ko uburyo bwo gushyikiriza imfashanyo abaturage, na gahunda y’umvikanweho yo kubahungisha.

Comments are closed.