Huye: haravugwa urupfu rw’umugore n’umugabo bikekwako rwatetwe n’imvura nyinshi

6,850

Umugabo w’imyaka 65 n’umugore we w’imyaka 72 b’i Rusatira mu Karere ka Huye, mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Werurwe 2022, basanzwe bapfuye, bari mu gitaka  no mu byatsi byamanuwe n’umuvu waturutse ku mvura nyinshi.

Bivugwa ko aba bantu batwawe n’umuvu, waturutse ku mvura nyinshi cyane yaguye mu mugoroba w’ejo ku Cyumweru tariki ya 13 Werurwe 2021, nk’uko abababonye babivuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Constantin Kalisa, na we avuga ko ukurikije uko babasanze bashobora kuba barushijwe imbaraga n’amazi y’imvura yari menshi cyane, hanyuma akabajyana muri ruhurura, ari na yo yabatwaye hanyuma bagapfa, n’ubwo nta muganga uremeza icyo aba bantu bazize.

Ba naykwigendera ngo bari bavuye ku itabaro ahitwa i Mara mu Murenge wa Ruhashya, Imirambo yabo ikaba yasanzwe mu Mudugudu w’Umuremera mu Kagari ka Kirihura.

Imirambo yabo yajyanwe ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kugira ngo bapimwe, barebe icyo bazize nyakuri.

Gitifu Kalisa Constantain anavuga ko imvura yaraye iguye yari nyinshi cyane ku buryo uretse bariya babiri yahitanye, hari n’inzu zitaramenywa umubare neza zasenyutse, ariko igikomeye ngo ni abantu bapfuye.

Yanihanganishije umuryango wabuze ababo, asaba abantu kugama igihe harimo kugwa imvura nyinshi, kuko “amagara araseseka ariko ntayorwa.”

Comments are closed.