Ngoma: Iduka ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi ryahiye rirakongoka.

7,953

Iduka ryacuruzaga ibikoresho by’ubwubatsi rya Bwana Leonidas ryahiye rirakongoka ntihagira na kimwe arokoramo.

Ahagana saa munani zo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 10 Gashyantare 2020 nibwo iduka rya Bwana LEONIDAS HABIMANA ukunzwe kwitwa Doris nibwo ryafashwe n’inkomgi y’umuriro rirashya rirakongoka ntihagira n’umusumari arokora. Abaturiye iryo duka bavuze ko iyo nkongi y’umuriro yaba yatewe n’insinga z’amashanyarazi.

Iduka ryamaze amasaha agera kuri abiri rishya kugeza ubwo polisi izanye kizimyamoto

Abaturage babwiye umunyamakuru wa kigalitoday dukesha ino nkuru ko umuriro wari mwinshi ku buryo batinye kuzimya ahubwo bategereza ko imodoka ya polisi izimya umuriro ihagera iva mu Karere ka Rwamagana ihagera. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, yasabye abafite amaduka gukoresha ibikoresho by’umuriro bizima ndetse bakibuka no gushinganisha ubucuruzi bwabo mu bigo by’ubwishingizi.

Comments are closed.