Ibyishimo byinshi kuri Popote nyuma yo kwibaruka imfura ye y’umuhungu

7,215
Image

Umunyamakuru uzwi cyane ku kazina ka Popote ari mu munyenga w’ibyishimo nyuma y’aho umugore we amubyariye imfura y’umuhungu.

Bwana Nshimyumukiza Janvier uzwi cyane ku kazina na POPOTE yatangaje ko ari mu byishimo byinshi cyane nyuma y’aho kuri iki cyumweru umuryango we wibarutse umwana w’umuhungu.

Ibi Bwana Popote yabitangaje anyuze ku rukuta rwe rwa twitter aho akurikirwa n’abatari bake, muri ubwo butumwa yagize ati:”Umuryango wacu waraye ugiriwe umugisha wo kubyara umwana w’umuhungu, warakoze Shushube kuri ino mpano y’ubuzima, wihanganiye amezi icyenda y’ububabare kugira ngo bino bibeho”

Bwana Popote ubu ugiye kujya yitwa Umupapa ni umwe mu banyamakuru bamaze imyaka itari mike muri uwo mwuga kandi benshi bakemeza ko ibyo akora abikorana ubuhanga, ibyo bakabishingira ku biganiro bitandukanye yagiye akora ku bitangazamakuru bitandukanye.

Umwaka ushize mu Kwezi k’Ugushyingo taliki ya 4 nibwo Bwana Janvier Nshimyumukiza yasezeranye imbere y’amategeko na Ellen Ayinkamiye, maze taliki ya 14 Ugushyingo bombi basezerana imbere y’Imana n’abantu.

Imbere y’amategeko ya Leta, Bwana Popote yemeye kuzakunda umugore we akaramata mu bibi no byiza

Nyuma yo gutangariza iyo nkuru kuri twitter, abakunzi n’abamukurikira kuri twitter bagaragaje ko banejejwe n’iyo nkuru maze benshi bamwifuriza gusubirayo ndetse banamwibutsa ko nta mahwa.

Bwana Popote yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye nka Radio Salus, Radio Voice of Africa, Imvaho nshya, Radio Isango star ari naho ari ubu, ndetse ubu akaba akorera igitangazamakuru cy’Abadagi Deutsch welle mu Rwanda aho abatarira akanabakorera inkuru zo mu rurimi rw’igiswahile.

Popote aherutse gutangariza umunyamakuru wa Voice of Africa mu kiganiro Encyclopedia ko akazina POPOTE ari abantu bakamuhimbye agikorera kuri radio Salus y’i Huye kuko buri gihe iyo yabaga agiye gutangira ikiganiro cyo mu rurimi rw’igiswahile yakundaga kugitangira avuga ngo Wasikilizaji wetu popote pale mlipo, bishatse kuvuga ngo Abaduteze amatwi muherereye aho ariho hose.

Umuryango mugari w’abakozi n’abakunzi ba Indorerwamo.com wifatanije n’umuryango we muri ibyo byishimo byo kwakira uwo muziranenge.

Comments are closed.